Soma ibirimo

16 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020: Muri Afurika

Disikuru y’Urwibutso yanyujijwe kuri radiyo na tereviziyo

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020: Muri Afurika

Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwo mu mwaka wa 2020 rwari rwihariye rwose! Ku nshuro ya mbere, disikuru y’Urwibutso yanyujijwe kuri radiyo na tereviziyo mu ndimi nyinshi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ibyo byatumye ababwiriza basaga 407.000 hamwe n’abandi bantu bashimishijwe benshi bakurikirana Urwibutso. Nubwo umubare nyawo w’abakurikiranye iyo disikuru utazwi, aho yerekanywe hari abaturage basaga miriyoni 150.

Abenshi bakurikiranye Urwibutso bifashishije ikoranabuhanga rya videwo bitewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi, ariko hari ababwiriza benshi bo muri Afurika batuye ahantu interineti na terefoni bihenda, ku buryo batashoboraga kuyikurikirana kuri interineti cyangwa kuyivanaho. Ni yo mpamvu, Inteko Nyobozi yemeye ko ibiro by’amashami byatoranyijwe bigirana amasezerano n’ibigo bya radiyo na tereviziyo kugira ngo disikuru y’Urwibutso inyureho ku giciro giciriritse.

Mbere y’uko Urwibutso ruba, ibiro by’amashami 11, ari byo Angola, Bénin, Kameruni, Kote Divuwari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gana, Malawi, Mozambike, Senegali, Zambiya na Zimbabwe byavuganye n’ibigo bya radiyo na tereviziyo kugira ngo bizerekane disikuru y’Urwibutso mu turere dusaga 36 mu bihugu 16.

Angola

Amaradiyo 6 yemeye kunyuzaho disikuru y’Urwibutso mu ndimi 6 ari zo: Ibinda, Kikongo, Kimbundu, Nyaneka, Igiporutugali na Umbundu. Izo radiyo zumvikana mu duce dutuwe cyane.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Umuntu wiga Bibiliya yateganyaga kureba disikuru y’Urwibutso wenyine kubera ko iwabo barwanya Abahamya ba Yehova. Icyakora igihe yiteguraga kureba disikuru y’Urwibutso, se yaramuhamagaye ngo aze muri saro, amubwira ati: “Ngwino disikuru yatangiye!” Ageze muri saro, yatunguwe n’uko abagize umuryango bose bari bicaye bakurikiranye disikuru y’Urwibutso kuri tereviziyo. Abantu 10 mu bagize umuryango we barebye iyo disikuru.

Mu mudugudu wo hafi ya Luena, hari umuntu utari Umuhamya wavuze ati: “Abapasiteri bacu nta cyo bakora, ariko mwe mukomeza gusenga Imana muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi. Tuziyizira iwanyu!”

Gana

Tereviziyo y’igihugu yemeye kwerekana disikuru y’Urwibutso mu rurimi rw’Igitwi. Yanacishijeho itangazo ritumirira abantu kureba iyo disikuru. Nanone iyo tereviziyo yerekanye videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye? n’ivuga ngo: Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? hamwe na videwo y’indirimbo: Paradizo iri hafi n’ivuga ngo: Isi nshya iri bugufi.”

Senegali

Hari mushiki wacu wavuze ati: “Izina rya Yehova ryavugwaga kuri radiyo no kuri tereviziyo. Ni ibintu byiza rwose. Turishimye cyane. Ni Imana yacu Yehova!”

Undi mushiki wacu yagize ati: “Igihe numvaga ko disikuru y’Urwibutso izanyura kuri tereviziyo, naribwiye nti: ‘Ubu ni uburyo tubonye bwo gusubukura gahunda yo gutumira twari twarahagaritse bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi.’ Nahise menyesha abo nigishaga Bibiliya, abo naherukaga gusura n’abandi bose twari tuziranye batari Abahamya. Abantu 9 nigisha Bibiliya n’imiryango yabo, barebye disikuru y’Urwibutso kuri tereviziyo. Hari mubyara wange utuye mu mugi wa Ziguinchor warebye iyo disikuru kuri tereviziyo maze ambaza niba twayiganiraho nkamuha ibindi bisobanuro, kandi nahise mbyemera nishimye.”

Iyo gahunda yihariye ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko kuri Yehova ‘byose bishoboka.’—Matayo 19:26.