Soma ibirimo

Abagize umuryango wa Oh muri Koreya bizihiza Urwibutso. Abakobwa babiri na se (ibumoso) bizihiza Urwibutso bari mu rugo. Nyina (iburyo), uri mu bitaro na we yifatanyije na bo akoresheje videwo

22 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Aziya

Abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bo mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo bijihije Urwibutso nubwo bari bafite inzitizi

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Aziya

Icyorezo cya Koronavirusi cyatumye abavandimwe na bashiki bacu bari kwa muganga cyangwa mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, bahura n’ibibazo byihariye mu gihe biteguraga kwizihiza Urwibutso. Abenshi ntibashoboraga kuva muri ibyo bigo kandi ntibari bemerewe gusurwa. Nubwo bari bafite izo nzitizi, abasaza bo mu matorero yabo barabafashije bashobora kwizihiza umunsi mukuru ukomeye mu mwaka.

Koreya y’Epfo

Mu mugi wa Naju, mushiki wacu Lee Jeom-soon na mushiki wacu Kwon Ae-soon, bafite imyaka 91 na 88, hamwe n’undi mugore ushimishijwe, bari biyemeje kwizihiza Urwibutso. Umwe mu baganga bo mu kigo babamo ni Umuhamya wa Yehova. Amaze kwizihiza Urwibutso ari iwe afatanyije n’itorero rye, yasubiye muri icyo kigo yakoragamo. Yafashije abo bashiki bacu n’uwo mugore ushimishijwe gukurikira Urwibutso kuri jw.org. Nanone uwo muvandimwe yari yabazaniye ibigereranyo.

Mu mugi wa Uijeongbu, umuvandimwe Choi Jae-cheol akora mu kigo kita ku bageze mu zabukuru kirimo abavandimwe na bashiki bacu 14. Icyakora iki cyorezo nticyabujije uwo muvandimwe gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu n’abandi bantu bashimishijwe baba muri icyo kigo kwizihiza Urwibutso bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Batangiye no kwigisha Bibiliya bamwe mu baje gukurikirana disikuru y’Urwibutso.

Mushiki wacu witwa Kim Tae-sun ufite imyaka 59, atuye mu mugi wa Cheonan. Hashize imyaka itanu abaganga bamusuzumye basanga arwaye kanseri. Yari aherutse kujya mu bitaro bitewe n’uko yari afite ububabare bukabije. Tae-sun abana mu cyumba cyo kwa muganga n’undi mushiki wacu witwa Kim Jeong-mi. Afite imyaka 69 kandi na we arwaye kanseri igeze ku kiciro cya nyuma. Abo bashiki bacu ntibashobora kuva mu bitaro bitewe n’iki cyorezo. Icyakora abasaza b’itorero ryabo barabafashije, bashobora gukurikira Urwibutso no gusabana n’abagize itorero bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo.

Abo bashiki bacu bandikiye abasaza ibaruwa yo kubashimira. Baravuze bati: “Turabashimira ko mwadufashije guterana Urwibutso no gusabana n’abagize itorero, nubwo hari icyorezo cya Koronavirusi kandi tukaba turwaye.”

U Buyapani

Mushiki wacu witwa Mieko Fujiwara, ufite imyaka 70 atuye mu ntara ya Mie mu Buyapani kandi ari mu bitaro. Ntiyashoboraga kwifatanya n’itorero rye ngo akurikirane Urwibutso akoresheje ikoranabuhanga rya videwo, kubera ko nta interineti yari afite mu bitaro. Icyakora, umusaza wo mu itorero rye n’umugore we bamwoherereje mbere y’igihe disikuru y’Urwibutso ku gikoresho ke cya eregitoroniki maze ashobora kwizihiza Urwibutso ari mu bitaro.

Hari mushiki wacu witwa Yuki Takeuchi w’imyaka 102, uba mu kigo kita ku bageze mu zabukuru, mu mugi wa Zama, mu ntara ya Kanagawa. Igihe yiteguraga Urwibutso, umukobwa we n’umukwe we bamwoherereje umugati na divayi. Yashoboye kwizihiza Urwibutso ari kumwe n’umukobwa we n’umukwe we bakoresheje terefoni.

Umukwe we witwa Mimura, yaravuze ati: “Mabukwe yabatijwe mu wa 1954 kandi kuva icyo gihe ntarasiba Urwibutso. Nubwo Urwibutso rwo muri uyu mwaka rwijihijwe mu bihe bidasanzwe, yishimiye ko yashoboye kurwizihiza.”

Twiringiye tudashidikanya ko Yehova yabonye imihati abo bavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bashyizeho, kugira ngo bizihize Urwibutso babifashijwemo n’abasaza b’itorero.—Abaheburayo 6:10.