Soma ibirimo

Igihembo cyahawe Abahamya ba Yehova, cyashyizwe ku gishushanyo mbonera cy’amazu y’i Ramapo

28 WERURWE 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umushinga w’icyicaro gikuru uri i Ramapo

Leta ya New York yahaye igihembo Abahamya ba Yehova kubera igishushanyo mbonera cy’amazu azubakwa i Ramapo

Leta ya New York yahaye igihembo Abahamya ba Yehova kubera igishushanyo mbonera cy’amazu azubakwa i Ramapo

Ikigo cya Leta ya New York Gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere (NYSERDA) cyahaye Abahamya ba Yehova igihembo kubera inyubako nziza. Icyo gihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 1.153.000.000. Icyo gihembo bagihawe kubera ko inyubako z’amacumbi y’i Ramapo zizubakwa ku buryo zitazangiza ibidukikije. a Iyi ni inshuro ya mbere mu mujyi wa Ramapo cyangwa mu ntara ya Rockland hatanzwe igihembo ku mushinga w’ubwubatsi.

Keith Cady, ukora muri Komite Ishinzwe Umushinga w’Ubwubatsi w’i Ramapo, yaravuze ati: “Igihe twateguraga igishushanyo mbonera cy’amazu tuzubaka i Ramapo, intego yacu yari iyo kubaka amazu azajya akoresha neza ingufu z’amashanyarazi kandi ntiyangize ibidukikije. Dushimishwa cyane n’uko abayobozi badushimiye ibyo twakoze byose maze bakaduha igihembo mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira. Icyo gihembo twahawe kizunganira impano zitangwa n’Abahamya ba Yehova kandi zizakoreshwa neza.”

Iri genzura ry’inyubako nziza kandi zitangiza ibidukikije ni ryo ryonyine ribaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iryo genzura ryatangiye muri Werurwe 2019 kandi kuva icyo gihe hamaze guhembwa imishinga y’ubwubatsi 63. Dukurikije ibivugwa ku rubuga rwemewe rw’Ikigo cya Leta ya New York Gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere, imishinga ihabwa ibihembo, “ni imishinga inganda zishobora gukuraho icyitegererezo cyo kutazohereza mu kirere imyuka ihumanye irenze iyo isi ishobora gukoresha.”

Twishimira ko abayobozi baduhaye igihembo kandi kizahesha Yehova ikuzo.—Matayo 5:16.

a Muri iryo rushanwa umushinga wacu witwaga “Inyubako z’amacumbi ziri Sterlington.”