Soma ibirimo

Dmitriy Dolzhikov ni Umuhamya wa Yehova wa 100 ufungiye mu Burusiya azira kwifatanya mu bikorwa bya Gikristo

28 UKWAKIRA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Mu Burusiya no muri Crimea hari Abahamya barenga 100 bafunzwe

Mu Burusiya no muri Crimea hari Abahamya barenga 100 bafunzwe

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2022, mu Burusiya no muri Crimea, abavandimwe 106 na bashiki bacu 4, bari bagifungiwe muri gereza cyangwa bafunzwe by’agateganyo bazira ukwizera kwabo. Umuvandimwe Dmitriy Dolzhikov, ufite imyaka 44 yabaye Umuhamya wa 100 ufunzwe. Dmitriy yafashwe ku itariki ya 8 Nzeri 2022. Yashinjwaga kwifatanya mu bikorwa by’umuryango bavuga ko ari uw’intagondwa, bitewe gusa n’uko yagiye mu materaniro kandi akabwira abandi ibyo yizera. Kuva mu mwaka wa 2017, igihe umuryango w’Abahamya ba Yehova wahagarikwaga mu Burusiya, Abahamya ba Yehova bagera kuri 350 bagiye bamara igihe muri gereza.

Polisi yafashe Dmitriy imaze gusaka inzu yabagamo iri mu ntara ya Chelyabinsk. Hashize iminsi ibiri, yoherejwe gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi iri mu ntara ya Novosibirsk, ku birometero 1.500 uvuye iwe.

Dmitriy yari afunganywe n’abandi bantu 12. Umugore we Marina, ntiyemerewe kujya kumusura, ahubwo yemerewe kumwandikira amabaruwa.

Marina yaravuze ati: “Kuva bafata Dmitriy, sinjya nsinzira neza kandi incuro nyinshi nijoro nkunda gukanguka. Incuti zacu zo mu itorero zikunda kuntumira nkagumana na zo kandi ibyo biramfasha cyane.”

Marina yavuze ko Dmitriy atuje kandi ko akomeje kurangwa n’icyizere. Yaravuze ati: “Yehova akomeje kumwitaho.”

Marina na Dmitriy Dolzhikov

Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje gushinjwa ibyaha hashingiwe ku mategeko yo mu gitabo Mpanabyaha cyo mu Burusiya arebana n’ibikorwa by’ubutagondwa. Muri abo harimo mushiki wacu ufite imyaka 57 witwa Anna Safronova, wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu. Kugeza ubu, icyo kikaba ari na cyo gifungo kirekire cyakatiwe mushiki wacu.

Ifatwa rya Dmitriy ryagaragaje ko u Burusiya bukomeje ibikorwa byo kwibasira Abahamya ba Yehova, bikaba bimaze imyaka irenga itanu bikorwa nubwo imiryango mpuzamahanga yahagurukiye kubirwanya. Mu mwaka wa 2017 ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Burusiya rwafataga umwanzuro wo guhagarika Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, leta y’u Burusiya yahise ivuga ko igiye gufunga imiryango yose ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko ariko ko bazakomeza ibikorwa byabo byo gusenga. Icyakora nyuma y’igihe ibyo byaje kugaragara ko atari ukuri. Kugeza ubu, hari ibirego bigera kuri 308 byatanzwe bishinjwa Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri 700. Kuri ibyo hiyongeraho no kuba baragabye ibitero ku ngo 1.851 z’Abahamya ba Yehova.

Dusenga dusabira umuvandimwe Dmitriy n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bose batotezwa bazira ukwizera kwabo. Tuzi ko Yehova azakomeza kubaha imbaraga bakeneye ngo bihanganire ibitotezo.—Matayo 24:13.