31 UKUBOZA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Mu Gushyingo habaye gahunda yo gutanga Umunara w’Umurinzi No. 2 ugenewe abantu bose mu ndimi zirenga 300
Hiyongeyeho indimi zirindwi
Mu Gushyingo 2021, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi batanze Umunara w’Umurinzi No. 2 2021 ugenewe abantu bose mu ndimi zirenga 300. Muri izo ndimi, harimo zirindwi Umunara w’Umurinzi wari usohotsemo bwa mbere. Izo ndimi ni: Ikinyaferowe, Igipijini cyo muri Hawayi, Ikinyalugizamburu, Ikimanipuri (cyanditse mu Kiromani), Icyodiya, Igipomerani n’Igikerewole cyo muri Sainte Lucie.
Umuvandimwe Nicholas Ahladis, ukora mu biro bishinzwe ubuhinduzi ku kicaro gikuru yaravuze ati: “Ubutumwa buba buri mu bitabo byacu bushishikaza abantu b’ingeri zose. Icyakora hari abahinduzi baba badafite ibikenewe byose, bigatuma badahindura buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi. Komite y’Ibiro by’Ishami igenzura ayo makipe yandikira Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi kugira ngo isabe uburenganzira bwo guhindura ibintu runaka. Uko ni ko byagenze no kuri Munara w’Umurinzi No. 2 2021 ugenewe abantu bose kugira ngo usohoke muri izo ndimi nshya.”
Inkuru zikurikira ziradufasha kumenya ibintu byiza byagezweho muri gahunda yihariye muri izo ndimi nshya n’imihati ishyirwa mu gukwirakwiza imfashanyigisho za Bibiliya mu bantu b’indimi zose.
Dushimishwa no kumenya ko gahunda yihariye yo gutanga Umunara w’Umurinzi yatumye ugera ku bantu benshi. Tuzi ko gahunda nk’izi zishyigikira umugambi w’Imana w’uko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.” 1 Timoteyo 2:4.