Soma ibirimo

26 GASHYANTARE 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Mu mwaka waranzwe n’ibiza, Abahamya ba Yehova bakomeje gutanga ubufasha, nubwo hari icyorezo cya COVID-19

Mu mwaka waranzwe n’ibiza, Abahamya ba Yehova bakomeje gutanga ubufasha, nubwo hari icyorezo cya COVID-19

Mu mwaka w’umurimo wa 2020, umuryango wacu wakoze ibikorwa by’ubutabazi byinshi cyane kuruta mbere hose. Ku isi hose hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zirenga 950. Uretse icyorezo cya COVID-19 cyacaga ibintu, umwaka wa 2020 waranzwe n’impanuka zikomeye zangije byinshi hamwe n’ibiza. Abagize Komite Zishinzwe Ubutabazi ntibari borohewe. Bagombaga gufasha abavandimwe bacu ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abavandimwe na bashiki bacu bifatanyije mu bikorwa byo gufasha, bavuze ko byakomeje ukwizera wabo. Dore bimwe mu biza abavandimwe bacu bahuye na byo:

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga

Mu mwaka w’umurimo wa 2020, haguye imvura zikaze zigera ku 126 zirimo n’imiyaga ikomeye, zikaba zariyongereyeho 11.5 ku ijana, ugereranyije n’izabaye mu mwaka w’umurimo wa 2019. Zagize ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu kandi inyinshi muri zo zateje imyuzure cyangwa inkangu.

Urugero, inkubi z’imiyaga zibasiye Filipine, zatumye ababwiriza benshi bavanwa mu byabo.

Muri Filipine inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yiswe Vamco yateye umwuzure, wabaye nyuma y’ibyumweru bike habaye uwiswe Goni, wabaye umwe mu nkubi z’imiyaga zikaze cyane zabaye muri icyo gihugu

Imvura nyinshi yaguye muri Nijeriya yangije imyaka y’abavandimwe bacu.

Umwuzure mu gace ka Rivers watewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nijeriya

Muri Koreya y’Epfo imvura yamaze igihe kirekire yangije byinshi.

Umwuzure muri Koreya y’Epfo watewe n’imvura yamaze igihe kirekire kurusha izindi muri icyo gihugu

Inkongi z’imiriro

Mu bihugu byinshi habaye inkongi z’imiriro zikomeye, kandi hamwe na hamwe ni zo nkongi z’imiriro zikaze bari bahuye na zo.

Urugero, bamwe mu bavandimwe bacu batakaje ibyo bari batunze byose, bitewe n’inkongi z’umuriro zatwitse ahantu hagera muri hegitari zibarirwa mu bihumbi.

Uko ni ko byagenze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkongi z’imiriro muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika.

Nanone inkongi y’umuriro ikomeye yagize ingaruka ku bavandimwe bacu bo muri Ositaraliya.

Inkongi y’umuriro muri Ositaraliya

Gufasha mu buryo bwiza kandi twirinda

Nyuma y’uko ibyo biza bibaye, umuryango wacu washyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo abatanga ubufasha n’ababuhabwa bakomeze kwirinda.

Umuvandimwe Han Chan-hee

Umuvandimwe Han Chan-hee, ukorana na Komite Ishinzwe Ubutabazi muri Koreya y’Epfo yasobanuye ingamba zafashwe kugira ngo barinde abavandimwe na bashiki bacu. Yaravuze ati: “Twapimaga umuriro umuntu afite buri gitondo, tugakomeza guhana intera, tukagabanya umubare w’abavoronteri, tukirinda guhurira hamwe mu gihe cy’amafunguro no mu kiruhuko. Nanone abavoronteri bagombaga guhanagura ibikoresho byabo mbere na nyuma y’akazi, bakoresheje umuti wabugenewe.”

Umuvandimwe Chris Shirah

Mu gihe k’ibiza, bamwe mu bavandimwe bacu bavanywe mu byabo cyangwa amazu yabo arasenyuka. Umuvandimwe Chris Shirah wakoranye na Komite Ishinzwe Ubutabazi, igihe habaga inkongi y’umuriro mu burengerazuba bw’Amerika yaravuze ati: “Twagenzuraga twitonze umubare w’abantu twohereza muri buri rugo, kugira ngo twubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Umuvandimwe Philips Akinduro

Mu duce twinshi, amabwiriza yo kwirinda n’ay’ingendo, yatumye umubare w’abavoronteri uba muke. Umuvandimwe Philips Akinduro, wakoranye na Komite Ishinzwe Ubutabazi muri Nijeriya yaravuze ati: “Ikibazo gikomeye twahuye na cyo, ni uko leta yari yahagaritse ingendo. Ubwo rero kubona abavoronteri bahagije ntibyari byoroshye.”

Umuvandimwe Kim Joon-hyeong

Umuvandimwe Kim Joon-hyeong wakoranye na Komite Ishinzwe Ubutabazi muri Koreya y’Epfo, yavuze uko abavoronteri biyumvaga agira ati: “Impamvu ituma dukora iki gikorwa cy’ubutabazi ni uko dukunda Imana n’abavandimwe bacu. Ubwo rero buri gihe tugerageza kwirinda kugira ngo turinde ubuzima bwa buri wese. Nubwo hashyizweho ingamba zikomeye, twakomeje kurangwa n’ibyishimo mu gihe twafashaga abandi.”

Ibikorwa by’ubutabazi bikomeza ukwizera

Kuba abavoronteri barashoboye gufasha abandi nubwo bari bahanganye n’ibyo bibazo byose, byakomeje ukwizera kwabo barushaho kwiringira Yehova.

Urugero, Umuvandimwe Han yibazaga niba Komite Ishinzwe Ubutabazi ishobora kubona abavoronteri bahagije mu gihe kitarenze amasaha 24 kugira ngo batangire akazi. Yaravuze ati: “Mu masaha make gusa niboneye ko nta mpamvu nari mfite yo guhangayika. Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino mu gihugu, basabye gufasha. Bari benshi cyane ku buryo bamwe tutabakiriye.” Yashoje agira ati: “Nahise nemera rwose ko Yehova ari kumwe natwe, kandi byanteye inkunga.”

Umuvandimwe Brad Benner

Umuvandimwe Brad Benner wo muri Hondurasi, na we asobanura uko yiyumvise igihe yafashaga abagwiririwe n’inkubi y’umuyaga. Yaravuze ati: “Nubwo bitari byoroshye, abavandimwe bacu bavanywe mu byabo babonye ibyokurya, amacumbi, kandi barahumurizwa. Nabonye ko izo nkubi z’imiyaga ebyiri n’icyorezo, bidashobora kutubuza kugaragarizanya urukundo mu muryango wa Yehova.”

Umuvandimwe Alquin Dayag

Umuvandimwe Alquin Dayag wakoranye na Komite Ishinzwe Ubutabazi muri Filipine yashoje agira ati: “Ibyabaye byatumye ndushaho kubona ko Yehova agira ubuntu, akaduha imbaraga zirenze izisanzwe n’ubwenge dukeneye, kugira ngo dukore umurimo we.”—2 Abakorinto 4:7.

Twishimira cyane umurimo ukomeye wakozwe n’ibiro by’amashami byose, Komite Zishinzwe Ubutabazi n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bifatanyije mu bikorwa by’ubutabazi. Umurimo abavoronteri bakoze n’impano batanze byaraduhumurije muri uyu mwaka waranzwe n’ibiza byinshi.—1 Abatesalonike 1:3.