3 GICURASI 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
“Mukomeze kwibanda ku bucuti mufitanye na Yehova”
Gahunda yihariye yakomeje abavandimwe bo muri Ukraine no muri Polonye
Ku itariki ya 26 Mata 2022, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yageze muri Polonye agiye guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ingaruka z’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Amatorero yose yo muri Polonye na Ukraine yatumiwe muri gahunda yihariye yabaye ku itariki ya 30 Mata 2022. Impunzi z’Abahamya zavuye muri Ukraine n’abantu bose bafasha muri Komite Zishinzwe Ubutabazi bari mu batumiwe kuza gukurikira imbonankubone iyo porogaramu yabereye muri polonye ku Nzu y’Amakoraniro yo mu mugi wa Warsaw. Iyo porogaramu yakurikiranywe n’abantu barenga 250 000 harimo abayikurikiranye ku ikoranabuhanga rya videwo bari muri Polonye no muri Ukraine.
Umuvandimwe Sanderson yarababwiye ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi barabazirikana kandi basenga babasabira. Buri munsi, amasengesho avugirwa ku kicaro gikuru no mu nama z’Inteko Nyobozi bavugamo abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no muri Ukraine.” Yijeje abari bakurikiye iyo porogaramu ko “Yehova atareka kubemera ngo nuko bahuye n’ibibazo.” Yagize ati: “Yehova arababona, arabakunda by’umwihariko abahanganye n’ibibazo.”
Umuvandimwe Sanderson yakomeje agira ati: “Mukomeze kwibanda ku bucuti mufitanye na Yehova. Intego yacu si iyo kurokora ubuzima bwacu ahubwo ni iyo kuva mu bibazo duhanganye na byo dufite ukwizera gukomeye kandi twararushijeho kuba inshuti za Yehova. Ibyo ni byo Yehova yifuza ko tuzirikana.”
Umusaza w’itorero rya Odessa ryo muri Ukraine, witwa Serhiy yaravuze ati: “Mu byumweru bike bishize, sinabashaga gusinzira kubera agahinda n’ubwoba. Icyakora, iyi gahunda yihariye yatumye nemera ntashidikanya ko Yehova yita ku bagaragu be no kuri buri wese ku giti cye.”
Mushiki wacu witwa Tatiana, wahunze avuye mu mugi wa Kyiv, muri Ukraine yaravuze ati: “Uyu munsi, niboneye ukuntu Yehova andi hafi. Numvaga ari nk’aho ampobeye akanyereka ko ankunda. Aho twaba turi hose, buri gihe Yehova aba ari kumwe natwe.”
Dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu kandi twizeye ko iyi gahunda yihariye yabakomeje, ikabibutsa ko Yehova akunda abagaragu be “urukundo rudahemuka.”—Zaburi 136:1.