10 WERURWE 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Muri Afurika y’Epfo hasohotse Bibiliya mu ndimi zitandukanye
Ku itariki ya 5 Werurwe 2023, umuvandimwe David Splane, wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo n’igitabo cya Matayo mu rurimi rwa Ndonga. Umuvandimwe Splane yatangaje ko izo Bibiliya zasohotse muri porogaramu yihariye yabere ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo. Amatorero menshi yakurikiranye iyo gahunda ari mu gace aherereyomo, akoresha ikoranabuhanga. Iyo gahunda yakurikiranywe n’abantu barenga 130.000. Bamaze gutangaza ko izo Bibiliya zasohotse, izo mu bwoko bwa elegitoronike zahise zishyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library kuburyo umuntu yazivanaho.
Guhindura Bibiliya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo byatangiye mu mwaka wa 2007, bikorerwa ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo biherereye hafi y’umujyi wa Johannesburg. Mu mwaka wa 2022, ikipe y’abahinduzi yimukiye ku biro by’ubuhinduzi byitaruye biri i Durban. Umusaza w’itorero witwa Ayanda Mdabe ufite ubumuga bwo kutavuga, yagize icyo avuga kuri Bibiliya yasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Afurika y’Epfo agira ati: “Iyi Bibiliya izatuma abantu bafite ubumuga bwo kutavuga barushaho gusobanukirwa ukuri ko mu Ijambo ry’Imana n’ukuntu rifite imbaraga. Iyi Bibiliya yatumye ndushaho gusobanukirwa imico ya Yesu n’amahame yo muri Bibiliya. Kandi yatumye ndushaho guhindura imitekerereze.”
Ururimi rwa Ndonga, ahanini ruvugwa muri Namibiya kandi ibiro by’ubuhinduzi by’ururimi rwa Ndonga biherereye mu mujyi wa Ondangwa. a Hari umuhinduzi wavuze ati: “Kuba iyi Bibiliya yasohotse byanyibukije ko Yehova akunda abantu bose kandi ko yifuza ko bamumenya neza.”
Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bose izi Bibiliya zasohotse zizagirira akamoro. Izo Bibiliya zihuje n’ukuri zizabafasha gukomeza gukunda amategeko ya Yehova.—Imigani 2:1.
a Ibiro by’ishami byo muri Afurika y’epfo ni byo bigenzura umurimo ukorerwa muri Namibiya.