Soma ibirimo

11 UKWAKIRA 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ni iki cyavugiwe mu nama ngarukamwaka ya 2019?

Ni iki cyavugiwe mu nama ngarukamwaka ya 2019?

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019, umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania wagize inama ngarukamwaka, ibera mu Nzu y’Amakoraniro mu mugi wa Newburgh, i New York, muri Amerika. Nyuma y’inama isanzwe, Inteko Nyobozi yagejeje ku bantu 20.679, ushyizemo abayikurikiye bari ahandi hantu, ibintu bishishikaje byo mu buryo bw’umwuka. Reka tubagezeho bimwe mu byavugiwemo. a

‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’

Umuvandimwe Gerrit Lösch, wari uhagarariye iyo porogaramu, yatanze disikuru ibimburira izindi, ishingiye muri Matayo 23:10, hatwibutsa ko Yesu Kristo ari we muyobozi wacu, aho kuba umuntu runaka.

Yehova adufasha gutabara abakeneye ubufasha

Umuvandimwe Stephen Lett yasobanuye akamaro ko kugira ubuntu. Bumwe mu buryo tugaragazamo ko tugira ubuntu, ni ukugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Yavuze muri make ibiza byabaye mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019, n’ibikorwa by’ubutabazi twakoze icyo gihe. Abavandimwe na bashiki bacu basaga 900.000 bagezweho n’ingaruka z’ibyo biza; Amazu y’Ubwami asaga 700 n’amazu 15.000 y’abavandimwe bacu arangirika. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bakoresha amafaranga arenga miriyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi.

Muri iyo disikuru, herekanwe videwo ebyiri zigaragaza ukuntu abavandimwe bacu bashimishijwe n’ibyo bikorwa by’ubutabazi bakorewe.

Videwo ivuga ngo: ‘Ukuboko kwiza kw’Imana yacu kuri kuri twe. Nimucyo duhaguruke twubake’

Iyo videwo yasobanuye ko Abahamya ba Yehova bafite inyubako zigera ku 80.000 bitaho ku isi hose. Nanone yagaragaje uburyo bukoreshwa mu kwita ku nyubako, kuzisana no kubaka amazu mashya y’umuryango wacu.

Videwo ivuga ngo: Amateka y’uko ibibanza byacu byaguzwe

Iyo videwo yagaragazaga ikiganiro kiri mu bubiko bwacu, twagiranye n’abavandimwe bagize uruhare mu gushaka no kugura ibibanza byubatswemo ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ikicaro gikuru. Abo ni Max Larson, George Couch na Gilbert Nazaroff. Abo bavandimwe bose uko ari batatu bivugiye ukuntu biboneye ukuboko kwa Yehova igihe baguraga ibyo bibanza bitandukanye.

Videwo ivuga ngo: Umushinga mushya w’ubwubatsi

Muri iyo videwo hatangajwe ko hari amazu agiye kubakwa i Ramapo, mu leta ya New York, azajya akorerwamo imirimo ijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho. Izo nyubako zizubakwa mu kibanza kiri ku birometero 3, uvuye ku kicaro gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatangira mu mwaka wa 2022, ukarangira mu kwezi k’Ukuboza 2026. Hakenewe abavoronteri nibura 1.500 bazajya bakora buri munsi, kugira ngo uwo mushinga uzagende neza.

Uko inyubako ziteganywa kubakwa mu mugi wa Ramapo, muri leta ya New York zizaba zimeze. Zizaba zirimo sitidiyo, ibiro, amacumbi n’aho kwakirira abashyitsi

Videwo ivuga ngo: Uburyo bushya bwo kuzuza no gusuzuma fomu

Iyo videwo yagaragaje ko guhera muri Mutarama 2020, ababwiriza bifuza kwagura umurimo, bazajya buzuriza fomu kuri jw.org bakazoherereza inteko y’abasaza kugira ngo izisuzume.

Uburyo bushya bwo kubona ibyafashwe amajwi kuri JW.ORG

Ubu buryo bushya buzatuma umuntu abona ibyafashwe amajwi anyuze kuri Amazon Alexa cyangwa Google Assistant.

Igitero cy’umwami w’amajyaruguru

Umuvandimwe David Splane yatanze ibisobanuro bishya by’ubuhanuzi buvugwa muri Yoweli igice cya 2 buvuga iby’igitero k’inzige. Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzaba twiga igice kivuga kuri ubwo buhanuzi mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi.

Bibiliya yo kwiyigishirizamo ikubiyemo ibivugwa muri Matayo kugeza mu Byakozwe n’Intumwa

Bibiliya yo kwiyigishirizamo

Umuvandimwe Samuel Herd yagaragaje akamaro ka Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya (yo kwiyigishirizamo) iboneka kuri interineti. Yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya (yo kwiyigishirizamo) icapye, ihera muri Matayo ikageza mu Byakozwe n’Intumwa. Ababwiriza bifuza iyo Bibiliya, bashobora kuyitumiza binyuze ku matorero yabo.

Dufite byinshi byo gukora!

Umuvandimwe Anthony Morris yatsindagirije ko inshingano y’ibanze y’Abakristo b’ukuri, ari ukubwiriza ubutumwa bwiza. Amazu y’umuryango wacu, afasha Inteko Nyobozi gushyira umurimo kuri gahunda, maze igatanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Yavuze amagambo ashishikaje, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1977 (mu Gifaransa), agira ati: “Umubabaro ukomeye wagombye gusanga dukora byinshi kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza ku isi hose. Ukuza k’Umwami wacu Yesu, kuzatungura n’abagaragu ba Yehova, kuko bazaba bahugiye mu murimo!”

Ni iki gikwiriye kudutera ubwoba?

Umuvandimwe Mark Sanderson yasobanuye ko nk’uko Yesu yabihanuye, abagaragu ba Yehova tugomba kwitega ko tuzangwa n’“amahanga yose” (Matayo 24:9). Icyakora yaduteye inkunga yo gutinya Yehova, aho gutinya abantu.—Zaburi ya 111:10.

Herekanwe videwo ikora ku mutima igaragaza ukuntu abavandimwe bacu bo mu Burusiya batotezwa, n’icyo bakora ngo bataganzwa n’ubwoba. Iyo disikuru na videwo, bitera abagaragu ba Yehova bose inkunga yo kurangwa n’ubutwari.

Ubwenge bwawe buriteguye?

Umuvandimwe Geoffrey Jackson yafashije abari aho gutekereza ku magambo yo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yumvikanisha igitekerezo cyo gutegura ubwenge bwacu. Nanone yagaragaje ko muri iyi minsi y’imperuka, abagaragu ba Yehova dukwiriye guhora twiteguye.—1 Petero 1:13.

Ese uzakora uwo murimo?

Umuvandimwe Kenneth Cook yatangaje isomo ry’umwaka wa 2020, rivuga ngo: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubabatize’ rishingiye muri Matayo 28:19. Yatsindagirije ko tugomba gufasha abantu bafite imitima itaryarya kwiyegurira Yehova, bakabatizwa.

Gahunda zo gusenga Yehova, urugero nk’iyi nama ngarukamwaka, zidushishikariza gukorana umwete umurimo wa Yehova.

a Videwo igaragaza uko inama ngarukamwaka yagenze izashyirwa kuri jw.org muri Mutarama 2020.