Soma ibirimo

Puneet Aggarwal, Delroy Williamson, Ashok Patel (hejuru, uhereye ibumoso ugana iburyo); Mark Sleger, Jouni Palmu, Hiroshi Aoki (hasi, uhereye ibumoso ugana iburyo)

10 NYAKANGA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ni ubwa kabiri hasohotse Bibiliya esheshatu icyarimwe!

Ni ubwa kabiri hasohotse Bibiliya esheshatu icyarimwe!

Abahamya ba Yehova baherutse gutangaza ko hongeye gusohoka Bibiliya mu ndimi esheshatu icyarimwe. Ku itariki ya 4 Nyakanga 2020, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kibisilama no mu Cyoromo. Bukeye bwaho, ku itariki ya 5 Nyakanga hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kinyaletoniya n’Ikimarate na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Ikibengali n’Igikareni (S’gaw). Disikuru zo gusohora izo Bibiliya zari zarafashwe mbere y’igihe kandi izo Bibiliya zose zasohotse mu buryo bwa eregitoroniki. Ababwiriza bakurikiye izo disikuru zihariye bari mu ngo zabo, kandi bishimiye izo mpano ziturutse kuri Yehova.

Ikibisilama

Umuvandimwe Mark Sleger wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Fiji, ni we watangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu Kibisilama. Ababwiriza bo muri Vanuatu bari bakurikiye iyo disikuru yatanzwe mu Kibisilama maze igasemurwa mu rurimi rw’amarenga rw’Ikibisilama.

Guhindura Bibiliya muri urwo rurimi, byamaze imyaka itatu kandi byakozwe n’abantu batandatu. Umwe muri bo yaravuze ati: “Abavandimwe bazishimira iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, kubera ko kuyisoma byoroshye kandi ikaba ikoresha imvugo yo muri iki gihe. Nanone izatuma turushaho gusobanukirwa inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya.”

Twizeye tudashidikanya ko iyi Bibiliya izafasha ababwiriza basaga 700 bavuga ururimi rw’Ikibisilama, haba mu gihe biyigisha no mu murimo wo kubwiriza.

Icyoromo

Umuvandimwe Delroy Williamson uri muri komite y’ibiro by’ishami bya Etiyopiya, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya muri urwo rurimi. Abavandimwe na bashiki bacu basaga 12.548 ni bo bari bakurikiye iyo disikuru bari mu ngo zabo, harimo n’abagera ku 2.000 bavuga urwo rurimi.

Inteko Nyobozi yemeye ko iyo disikuru yo gutangaza iyo Bibiliya ifatwa mbere y’igihe, maze ikanyuzwa kuri tereviziyo. Nanone ababwiriza badafite tereviziyo bashoboraga kuyumvira kuri terefoni.

Abantu batanu bamaze imyaka itanu bahindura iyo Bibiliya mu Cyoromo. Iyo Bibiliya izagirira akamaro abavandimwe na bashiki bacu babwiriza abantu bavuga urwo rurimi.

Ikinyaletoniya

Umurimo wo guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kinyaletoniya, wamaze imyaka 12. Amatorero yose akoresha Ikinyaletoniya n’Ikirusiya ari muri Letoniya yakurikiye iyo disikuru.

Umuvandimwe Jouni Palmu uri muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Finilande, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Yaravuze ati: “Twishimiye kubatangariza ko hasohotse Bibiliya yo mu Kinyaletoniya, ikoresha imvugo yo mu gihe tugezemo kandi kuyisoma bikaba byoroshye. Twiringiye ko izatuma murushaho kwishimira kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho.”

Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya muri urwo rurimi, yagize icyo avuga ku bintu bizafasha abantu gukora ubushakashatsi biri muri iyo Bibiliya nshya, agira ati: “Iyi Bibiliya irimo ibintu byinshi kandi kuyikoresha biroroshye. Izadufasha kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga.”

Ikimarate

Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu muhango wari witabiriwe n’abantu bari mu matorero yose akoresha ururimi rw’Ikimarate yo mu Buhindi. Umuvandimwe Puneet Aggarwal uri muri komite y’ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse.

Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya mu Kimarate wakozwe n’abahinduzi batandatu, mu gihe k’imyaka itatu. Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Iyi Bibiliya izafasha ababyeyi n’abandi babwiriza kwigisha abana babo n’abo bigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.”

Hari undi muhinduzi wavuze ati: “Nashimishijwe cyane no kumenya ko muri iyi Bibiliya, izina ry’lmana ryasubijwe aho ryahoze mu nyandiko z’umwimerere. Abazayisoma bazajya basanga izina ry’Imana kuri buri paji, maze iryo zina rihabwe icyubahiro rikwiriye.”

Mu Buhindi hari abantu basaga miriyoni 83 bavuga urwo rurimi.

Ikibengali

Umuvandimwe Ashok Patel uri muri komite y’ibiro by’ishami byo mu Buhindi, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Kibengali. Ababwiriza basaga 1.200 bo mu Buhindi no muri Bangaladeshi ni bo bakurikiye iyo disikuru.

Abantu basaga miriyoni 265 bavuga Ikibengali kandi ni rwo rurimi rwa karindwi ruvugwa n’abantu benshi ku isi. Kubera ko abahinduzi bo mu Buhindi bifuzaga ko iyo Bibiliya yumvwa n’abantu benshi, byabaye ngombwa ko bakorana n’abo muri Bangaladeshi mu gihe k’imyaka itatu.

Igihe umuvandimwe Patel yatangaga disikuru, yaravuze ati: “Ikibengali ni urwa mbere mu ndimi zivugwa n’abantu benshi mu Buhindi, iyi Bibiliya ibonekamo. Mu mwaka wa 1801 ni bwo hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bwa mbere. Umwihariko iyo Bibiliya yari ifite ni uko yakoreshaga izina ry’Imana, Yehova. Icyakora, izindi Bibiliya zasohotse nyuma yaho zasimbuje izina bwite ry’Imana, ijambo ‘Umwami.’ Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, yari ikenewe kuko ihuje n’ukuri kandi ikaba yumvikana.”

Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya yaravuze ati: “Iyi Bibiliya ni igihamya igaragaza ko Yehova akunda abantu b’ingeri zose, kandi ko yifuza ko bamumenya bakamenya n’Umwana we Yesu Kristo.”

Igikareni (S’gaw)

Umuvandimwe Hiroshi Aoki uri muri komite y’ibiro by’ishami bya Miyanimari, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Gikareni (S’gaw). Ababwiriza bagera ku 510 bo mu matorero atandatu n’amatsinda ane bari bakurikiye uwo muhango.

Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya mu Gikareni (S’gaw) wamaze umwaka umwe. Umwe mu bahinduzi yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bazashimishwa no gusoma iyi Bibiliya, kuko isubiza izina ry’Imana mu mwanya waryo kandi ikaba ikoresha imvugo yo mu gihe tugezemo. Ibivugwamo birasobanutse, ihuje n’ukuri kandi kuyisoma biroroshye. Dushimira Yehova kubera iyi mpano nziza aduhaye, iri mu rurimi rwacu kavukire kuko izadufasha kuba inshuti ze.”

Hari undi muhinduzi wavuze ati: “Kubera ko iyi Bibiliya ikoresha imvugo abantu bavuga mu buzima bwa buri munsi, abayisoma bazarushaho kwiyumvisha ibyabaye ku bantu bavugwamo kandi bigane ukwizera kwabo.”

Tunejejwe no kuba abo Bahamya bagenzi bacu barabonye izo Bibiliya. Twizeye tudashidikanya ko izo Bibiliya zizafasha ababwiriza bavuga izo ndimi, gukomeza kuba inshuti za Yehova no kugeza inyigisho z’ukuri ku bandi.—Yohana 17:17.