Soma ibirimo

Mushiki wacu Mieko Yoshinari wo mu Buyapani yandika ibitekerezo mu nyuguti nini kuko atabona neza

28 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ni ubwa mbere ishuri ry’abapayiniya ryari ribaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo

Ni ubwa mbere ishuri ry’abapayiniya ryari ribaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo

Amashuri y’abapayiniya yo mu mwaka wa 2021 yabaye bwa mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Abanyeshuri bakoze uko bashoboye kugira ngo bifatanye mu ishuri kubera ukuntu baha agaciro inyigisho umuryango wacu utugezaho. Inkuru z’ibyabaye zikurikira ziratwereka ukuntu Yehova yafashije abapayiniya gutsinda inzitizi bari bafite zari kubabuza kwiga ishuri.

Mushiki wacu Mieko Yoshinari wo mu Buyapani amaze imyaka 30 ari umupayiniya w’igihe cyose (Reba ifoto ibanza). Nubwo atazi gukoresha neza ibikoresho bya eregitoronike kandi akaba atabona neza, yiyemeje kwiga ishuri ry’abapayiniya ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga. Yaravuze ati: “Nateguraga ibitekerezo ndi butange, nkabyandika mu nyuguti nini ku buryo ndi bubashe kubisoma. Yehova yanteye inkunga kandi arankomeza akoresheje iryo shuri.”

Mushiki wacu Anita Kariuki, uba i Thika, hafi y’umugi wa Nairobi muri Kenya, afite salo yita ku misatsi kandi ibyo bimufasha gukora ubupayiniya. Yagombaga gufunga salo icyumweru cyose kugira ngo yige ishuri. Anita yabanje guhangayikishwa n’uko yari kumara igihe adakora ariko yizera ko Yehova yari kumufasha. Yaravuze ati: “Nabibwiye Yehova kenshi, ubundi mbishyira mu maboko ye, nuko nigira mu ishuri.” Mu cyumweru cyabanjirije ishuri, yakoreye amafaranga yari gutuma abona bimwe mu byo yari gukenera igihe yari kumara adakora. Nubwo yaburaga amafaranga agera ku 30 000 RWF, yarafunze ajya mu ishuri. Nyuma y’amasomo yo ku wa Gatatu, hari umukiriya wahamagaye Anita kugira ngo amwishyure. Yamwishyuye amafaranga angana n’ayo yari akeneye.

Mushiki wacu Laurenth Madrigales uba i Yoro, muri Hondurasi, inzu yabo yuzuye ibyondo byazanywe n’umwuzure watewe n’inkubi z’imiyaga ziswe Eta na Iota. We n’umuryango we batakaje ibyo bari batunze byose kandi bimutse by’agateganyo. Muri cyo gihe ni bwo Laurenth yabonye ubutumire bwo kwiga ishuri ry’abapayiniya. Byaramushimishije ariko nanone ahangayikishwa n’uko abagize umuryango we batari gushobora kurangiza imirimo yo kuhasukura mbere y’uko ishuri ritangira. Laurenth yaravuze ati: “Twakoraga isuku kuva mu gitondo kugeza bwije. Twamaze iminsi dukora isuku kandi byatumye nanirwa cyane. Numvaga ntazabona imbaraga zo kwitegura ishuri nuko nsaba ko bankura ku rutonde rw’abaziga.” Laurenth yasenze Yehova amubwira uko yiyumvaga. Iminsi mike mbere y’uko ishuri ritangira, yatunguwe no kubona abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi baje kubafasha gukora isukuk. Ibyo byatumye abona uko yitegura kandi akurikira amasomo ari iwabo.

Mushiki wacu Laurenth Madrigales wo muri Hondurasi, inzu yabo mbere yo kuyisukura

Umuvandimwe Spencer Stash n’umugore we Alexandra, ni abapayiniya mu mugi wa Cleveland, muri Ohiyo ho muri Amerika. Mbere y’uko ishuri ritangira, se wa Spencer witwa Robert wari warapfakaye yari mu bitaro. Spencer n’umugore we ntibari bazi ko bizabakundira kwiga ishuri. Icyakora Robert yabateye inkunga yo kuryiga. Ikibabaje ni uko yapfuye habura iminsi ibiri ngo iryo shuri ritangire. Nubwo bari bababaye cyane, Spencer na Alexandra bifatanyije muri iryo shuri uretse umunsi wa mbere. Basenze Yehova cyane, abaha imbaraga bari bakeneye kugira ngo bige iryo shuri. Spencer yavuze ko bumva batuje bitewe n’uko bumviye ibyo se yabasabye. Yongeyeho ati: “Dutegereje kuzamubwira ko twagiye mu ishuri, tukanamubwire bimwe mu byo twahigiye. Abanyeshuri twiganye n’abarimu batwigishije baduteye inkunga kandi ni byo twari dukeneye.”

Umuvandimwe Jung Dae-sik wo muri Koreya y’Epfo amaze imyaka icumi aba mu kigo kita ku bafite ubumuga. Agendera mu kagare kubera yaturitse udutsi two mu bwonko bigatuma bimwe mu bice by’umubiri bidakora. Yari yaragiye atumirwa kwiga ishuri ry’abapayiniya ariko ntarenze umunsi umwe kubera ibibazo by’uburwayi. Igihe bamutumiraga kwiga mu ishuri ryari kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo, yarishimye cyane. Yaravuze ati: “Nishimiye cyane ko hari hagiye kuba iryo shuri ku buryo narize. Iyo ritaba, sinari kuzigera mbona uburyo bwo kwiga ishuri ry’abapayiniya. Kuba narize iryo shuri byaranshimishije cyane.”

Umuvandimwe Jung Dae-sik wo muri Koreya yize ishuri ari mu kigo kita ku bafite ubumuga

Umuvandimwe Eddy El Bayeh n’umugore we Cherise, abapayiniya b’igihe cyose muri Ositaraliya

Umuvandimwe Eddy El Bayeh n’umugore we Cherise, baba mu mugi wa New South Wales, muri Ositaraliya. Cherise yaravuze ati: “Numvaga naracitse intege, nkumva ntatera imbere mu murimo. Ishyaka nagiraga mu murimo ryari ryaragabanutse. Ariko igihe nigaga ishuri nabonye ko hari uburyo bwinshi nakoramo umurimo ndetse no mu bihe bigoye.” Ishuri ry’abapayiniya ryaje yari arikeneye rwose.

Eddy asobanura uko iryo shuri ryamufashije agira ati: “Numvaga ari nk’aho Yehova ampobeye, akamfata ku rutugu ambwira ati: ‘Komeza mwana wa, ndi kumwe nawe, ndagukunda kandi nkwitaho!’”

Muri uyu mwaka habaye andi mashuri menshi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Duterwa inkunga no kubona ukuntu Yehova akomeje kwigisha abagaragu be nubwo isi ahanganye n’ibibazo bikomeye. Ibyo bitwibutsa amagambo ari muri Yobu agira ati: “Dore Imana ikora ibintu bihambaye ikoresheje imbaraga zayo; Ni nde mwigisha umeze nka yo?”—Yobu 36:22.

Amafoto akurikira arerekana abanyeshuri n’abarimu bo mu bihugu bitandukanye bishimiye ishuri ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo.

 

ARIJANTINA: Abanyeshuri bakoresheje ifoto berekana uko babwiriza bari muri bisi

KAMERUNI: Umuvandimwe Guy Leighton, wigisha ishuri ry’abapayiniya akaba n’umumisiyonari, amaze imyaka 12 muri Kameruni. Arimo arereka abanyeshuri uko umuzingo wo ku nyanja y’umunyu wari uteye

U BUGIRIKI: Umuvandimwe Takis Pantoulas, umugenzuzi w’akarere mu Bugiriki, arimo yigisha ishuri ry’abapayiniya

U BUTALIYANI: Rimwe mu mashuri atanu yabaye mu rurimi rw’Icyongereza mu Butaliyani

MEGIZIKE: Bamwe mu bize ishuri ry’abapayiniya bakoresheje ibitabo bishya mu rurimi rw’igitsotsili ruvuga mu ntara ya Chiapas. Ni ryo shuri rya mbere ryari ribaye mu rurimi gakondo rw’Igitsotsili gusa

SIRI LANKA: Umuvandimwe Nishantha Gunawardana n’umugore we Shiromala, ni abapayiniya ba bwite bari mu ishuri ry’abapayiniya

TANZANIYA: Umuvandimwe William Bundala, umusaza w’itorero wo muri Zanzibari, yicaye mu mbuga iwe, ahakunda kuboneka konekisiyo ya interineti