Soma ibirimo

30 UKUBOZA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Setingi nshya ku rubuga rwa JW.ORG

Setingi nshya ku rubuga rwa JW.ORG

Vuba aha ku rubuga rwa jw.org hongeweho ikintu gishya, benshi mwasabaga. Ubu noneho ushobora guhitamo ukuntu ibintu bigaragara uhitamo Urumuri rwinshi cyangwa rwijimye.

Setingi igaragara Yijimye nanone yitwa uburyo bwijimye cyangwa uburyo bukoreshwa nijoro, ituma umwandiko ugaragara mu ibara ry’umweru naho inyuma hari ibara ryijimye. Abenshi bahitamo ubwo buryo kuko butuma ekara igira urumuri ruke. Kandi ibyo bituma amaso atananirwa cyanecyane iyo ari nijoro cyangwa uri ahantu hari urumuri ruke. Nanone iyi setingi izafasha abantu bafite ibibazo byo kureba cyangwa bagira ikibazo ku rumuri rwinshi cyane.

Kugira ngo ubone aho iyi setingi iherereye, manuka hasi ku ipaji yo ku rubuga maze ukande ahanditse ngo Setingi y’ukuntu bigaragara. Hitamo setingi y’Ibisanzwe, niba wifuza ko uko urubuga rwa jw.org rugaragara bikomeza gukurikiza ukuntu ibintu bigaragara ku gikoresho cyawe. Cyangwa hitamo setingi Yijimye cyangwa ifite Urumuri rwinshi niba wifuza gukoresha iyo setingi igihe cyose.

Ubu buryo bushya ntiburaboneka kuri porogaramu ya JW Library, ariko buzongerwamo vuba aha. Dushimira Yehova cyane kubera ko akomeje kudufasha kunonosora ibikoresho bya eregitoronike bidufasha kubona inyigisho zishingiye kuri Bibiliya.