8 UGUSHYINGO 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umushinga w’Icyicaro Gikuru wa Ramapo
Twabonye icyemezo kitwemerera gutangira kubaka i Ramapo
Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2024, Ikigo gishinzwe ibishushanyo mbonera by’umujyi wa Ramapo cyemeye umushinga wo kubaka amazu ya Ramapo. Iyi ni intambwe ikomeye kuko ibikorwa byo kubaka i Ramapo ubu bishobora gutangira.
Mu kwezi kwa Kamena 2023, Ikigo gishinzwe ibishushanyo mbonera by’umujyi cyatanze icyemezo cyo gukora ibikorwa byoroheje kuri uwo mushinga. Babanje gutanga uburenganzira bwo gutegura ikibanza cya Ramapo, urugero nko gutema ibiti. Icyakora icyo cyemezo twahawe cyatwemereraga kubaka amarembo manini, no kumenagura ibitare kugira ngo babone uko bubaka fondasiyo. Indi mirimo ifitanye isano n’iyo, harimo kubaka imiyoboro y’amazi yo munsi y’ubutaka na yo yashoboraga gutangira gukorwa.
Umuvandimwe Kevin Page, uri muri Komite Ishinzwe Ubwubatsi bw’i Ramapo yaravuze ati: “Twishimiye cyane kuba twarabonye icyemezo kiduha uburenganzira bwo kubaka. Twiboneye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha, bitewe n’uko twihanganye kandi tugakorana umwete mu bintu byose twagiye tunyuramo muri uyu mushinga. Nanone dushimira Yehova kuba twabonye uburenganzira bwo kubaka, kandi dukomeje gusenga dusaba ko yakomeza kuduha umugisha muri uyu mushinga.”
Twese umuryango w’abavandimwe twishimiye ko uyu mushinga ugiye gutangira kandi dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha umugisha abantu bose bazakora kuri uyu mushinga.—Hagayi 1:14.