Soma ibirimo

Umuvandimwe Artem Shabliy

1 MATA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Uburinzi Yehova aduha ni nk’‘urukuta rw’amabuye’

Uburinzi Yehova aduha ni nk’‘urukuta rw’amabuye’

Ku itariki ya 16 Gashyantare 2022, urukiko rw’umugi wa Kerch rwo muri Repuburika ya Crimea rwahamije icyaha umuvandimwe Artem Shabliy kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2020

    Abashinzwe umutekano binjiye ku ngufu mu rugo rwa Artem no mu zindi ngo enye z’Abahamya ba Yehova zo muri Crimea. Icyo gihe, umuhungu wa Artem ufite imyaka ine yakomerekejwe n’ibimene by’ibirahure by’idirishya abo bayobozi bamennye. Hashize amasaha atatu babasaka, Artem yarafashwe ajya gufungwa. Yamaze iminsi itatu afungiye ahantu ha wenyine

  2. Ku itariki ya 9 Kamena 2020

    Artem yasabye urukiko rw’umugi wa kumwereka raporo imushinja yakozwe n’abagenzacyaha. Nubwo yari afite uburenganzira bwo kwerekwa izo mpapuro, urukiko rwarabyanze

  3. Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye. Abavandimwe na bashiki benshi baje gushyigikira Artem ariko ntibemerewe kwinjira aho urubanza rwaberaga

Icyo twamuvugaho

Nk’uko Artem yabyiboneye, Yehova afasha by’ukuri abagaragu be bakomeza kumubera indahemuka. Twizeye ko Yehova azakomeza kubera igitare, ubuhungiro n’igihome kirekire abavandimwe na bashiki bacu bo muri Crimea no mu Burusiya.—Zaburi 18:2.