10 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Uko Urwibutso rwo mu mwaka wa 2020 rwagenze muri Beteli yo muri Amerika
Ku itariki ya 7 Mata 2020, mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bijihije Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yaravuze ati: “Nta ndwara cyangwa icyorezo, cyatubuza gushimira Yehova na Yesu ibyo badukoreye, cyangwa ngo kitubuze kwizihiza ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.” Ibyabaye muri uyu mwaka, byagaragaje ko ibyo ari ukuri.
Iyi ni inkuru ya mbere mu nkuru z’uruhererekane, zizasohoka zisobanura ukuntu abavandimwe bacu hirya no hino ku isi, bijihije Urwibutso muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi. Ubu tugiye kureba uko bijihije Urwibutso ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova no ku biro by’ishami byo muri Amerika.
Inteko Nyobozi yubahirije amabwiriza ya leta abuzanya ibikorwa bihuza abantu benshi, maze ifata umwanzuro w’uko abagize umuryango wa Beteli bose bakurikirana Urwibutso batahavuye. Umuvandimwe Anthony Morris ni we watanze disikuru ari i Warwick. Abagize umuryango wa Beteli muri Amerika bose bakurikiranye iyo porogaramu bari mu byumba byabo. Beteli yahaye abagize umuryango wa Beteli bose ibigereranyo, nubwo abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi ari bake.
Nanone abagize umuryango wa Beteli bashoboraga gukurikirana umuhango wo kwizihiza Urwibutso mu matorero yabo bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Hari abagize umuryango wa Beteli b’Abasaza b’amatorero batanze disikuru y’Urwibutso bakoresheje ikoranabuhanga.
Benshi mu bagize umuryango wa Beteli, bavuze ko uru Rwibutso rwari rwihariye cyane. Nubwo batari kumwe na bagenzi babo imbonankubone, bumvaga bunze ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, bashimira Yehova n’Umwana we Yesu Kristo ko badukunze urukundo ruhebuje.—Yohana 3:16; Matayo 20:28.