2 WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umuhamya wa mbere wo muri Crimée yahamijwe icyaha
Ku itariki ya 5 Werurwe 2020, urukiko rwo mu mugi wa Dzhankoysky muri Crimée, ruzatangaza umwanduro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Sergey Filatov. Umushinjacyaha yasabye ko yakatirwa igifungo k’imyaka irindwi. Filatov ni we Muhamya wa Yehova wa mbere wo muri Crimée ukukiranyweho icyaha hashingiwe ku mategeko ahana ibyaha yo mu Burusiya.
Nk’uko byari byaratangajwe, Filatov yafashwe igihe abasirikare b’u Burusiya bagabaga igitero mu ngo z’Abahamya. Ku itariki ya 10 Ukwakira 2017, Filatov n’inshuti ze bahuriye mu rugo rwe, baganira kuri Bibiliya kandi baririmba indirimbo z’Ubwami. Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi, babafashe amajwi mu ibanga. Hashize umwaka, mu ijoro ryo ku ya 15 Ugushyingo 2018, abasirikare bagera kuri 200 bagabye igitero ku ngo z’Abahamya umunani bo muri ako gace. Abasirikare barenga 35 basatse urugo rwa Filatov kandi abagera ku cya kabiri cyabo bari abo mutwe wihariye kandi bari bitwaje intwaro. Filatov bamuhase ibibazo hanyuma baramurekura.
Sergey Filatov n’umugore we Natalya bafite abana bane kandi abo bana baracyari bato. Mu gihe umuvandimwe wacu Filatov agitegereje umwanzuro w’urukiko, dukomeje kumuzirikana mu isengesho n’umuryango we, kugira ngo bashakire ubuhungiro kuri Yehova, we uzabafasha muri iki gihe cy’amakuba.—Zaburi 46:1.