Soma ibirimo

Umugabo n’umugore bakurikiranye amateraniro kuri videwo. Ni ubwa mbere abantu benshi bazizihiza ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba bakoresheje videwo

3 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umuhango wihariye wo kwibuka urupfu rwa Kristo

Amatorero menshi azakoresha uburyo bwo guterana hifashishijwe videwo kubera icyorezo cya Koronavirusi

Umuhango wihariye wo kwibuka urupfu rwa Kristo

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2020, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni n’inshuti zabo, bazahurira hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Icyakora, muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19, uburyo tuzizihiza uwo muhango buzaba bwihariye. Hirya no hino ku isi, abenshi bazakoresha ikoranabuhanga rya videwo.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, abayobozi bo mu bihugu byinshi, bahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi. Iyo ni yo mpamvu mu matorero menshi y’Abahamya ba Yehova, bakoresha ikoranabuhanga rya videwo mu materaniro bagira buri cyumweru. Ayo matorero azakoresha ubwo buryo kugira ngo yizihize Urwibutso. Vuba aha, videwo ya disikuru izatangwa kuri uwo munsi izashyirwa ku rubuga rwa jw.org.

Mu mwaka ushize, abantu barenga miriyoni 20, bifatanyije mu Rwibutso. Twizeye ko no muri uyu mwaka, abandi babarirwa muri za miriyoni bazitabira Urwibutso, bakoresheje videwo, terefoni cyangwa bagakurikira videwo yashyizwe ku rubuga rwa jw.org.

Mu bihugu byinshi, icyo cyorezo gikomeje guca ibintu. Abavandimwe bacu barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi, kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira. Twiringiye ko Yehova azakomeza kudufasha kandi tuzakomeza gukurikiza itegeko Yesu yaduhaye, rigira riti: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.