20 WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umuhango wo gusoza ishuri rya Gileyadi wihariye
Nubwo umuhango wo gusoza ishuri rya 148 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi wari umeze nk’indi yose yabaye, wo wari wihariye kuko nta batumirwa bari bahari. Abawitabiriye bose bawukurikiranye kuri videwo. Uburyo uwo muhango wagenze, ni igihamya igaragaza ko umuryango wa Yehova ugira ibyo ihindura uhuje n’imimerere, cyanecyane muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo k’indwara.
Umuhango wo gusoza iryo shuri, wabaye ku itariki ya 14 Werurwe 2020, ubera mu kigo kiberamo amashuri y’Abahamya ba Yehova, kiri i Patterson muri leta ya New York. Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi ni we wari uwuyoboye. Abanyeshuri 55 ni bo bahawe impamyabumenyi. a
Habura ibyumweru bike ngo iryo shuri risozwe, ni bwo amakuru avuga ko icyorezo cya COVID-19 kiri gukwirakwira ku isi yose, yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru. Nk’uko biheruka kuvugwa ku rubuga rwa jw.org ahaboneka amakuru, ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikomeje gukurikirana hafi iby’icyo cyorezo, kandi kigatanga inama abagize amatorero bakurikiza kugira ngo birinde icyo cyorezo, hakurikijwe amabwiriza atangwa n’abayobozi.
Amwe muri ayo mabwiriza ni ukwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi. Ubwo rero, ni yo mpamvu Inteko Nyobozi yafashe umwanzuro w’uko nta batumirwa bazitabira uwo muhango. Nanone kandi, mu cyumba uwo muhango wabereyemo nta bandi bantu bari bahari uretse abanyeshuri. Abagize umuryango wa Beteli ndetse n’abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi, batanze urugero rwiza bakurikiza amabwiriza bahawe.—Yohana 13:34, 35.
Icyakora, hateganyijwe uburyo abashyitsi b’abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi, ndetse n’abagize umuryango wa Beteli, bakurikirana uwo muhango kuri videwo. Ubwo buryo, bwatumye abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 10.000 bo hirya no hino ku isi, hakubiyemo inshuti n’abagize imiryango y’abanyeshuri, bakurikirana uwo muhango.
Inteko Nyobozi, yifuza ko nubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, gahunda zo gusenga Yehova, by’umwihariko amateraniro tugira buri cyumweru, zakomeza nk’uko bisanzwe. Ni yo mpamvu yahaye ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi, amabwiriza byakurikiza kugira ngo amatorero akomeze guterana buri gihe, hakurikijwe imimerere ya buri gihugu. Mu duce tumwe na tumwe, hari aho ababwiriza bateranira mu matsinda mato hakoreshejwe videwo. Twizeye ko nta kintu kizabuza abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero yo ku isi hose, gukomeza kunga ubumwe.
Biragaragara rwose ko nta kintu na kimwe cyabuza Yehova, gufasha umuryango we guhangana n’inzitizi iyo ari yose.—Zaburi 18:29.
a Uko umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije ishuri rya Bibiliya rya Gileyadi rya 148 wagenze, bizashyirwa ku rubuga rwa jw.org muri Kamena 2020.