Soma ibirimo

Urwibutso rw’abiciwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa k’i Dachau n’ibaruwa yandikiwe Perezida Putin

2 KAMENA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umuryango w’abarokotse ubwicanyi bwakorewe i Dachau urasaba u Burusiya guhagarika gutoteza Abahamya ba Yehova

Umuryango w’abarokotse ubwicanyi bwakorewe i Dachau urasaba u Burusiya guhagarika gutoteza Abahamya ba Yehova

Umuryango washinzwe n’abantu barokotse ubwicanyi bwakorewe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa k’i Dachau, urasaba abayobozi b’u Burusiya guhagarika gutoteza Abahamya ba Yehova. Mu ibaruwa ifunguye uwo muryango wandikiye Perezida Vladimir Putin ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, wamaganye itotezwa rikorerwa Abahamya riteguwe na leta y’u Burusiya.

Iyo baruwa yagiraga iti: “Nta munsi uhita hatumvikanye raporo y’Abahamya ba Yehova batotezwa na leta. Ingo z’abagize iryo dini zisakwa n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abaporisi kandi bakazangiza. Abahamya ba Yehova barahohoterwa kandi bagafatwa nabi. Abagabo n’abagore bakatirwa igifungo k’imyaka myinshi. Iyo basabye koroherezwa cyangwa gufungurwa igihe kitageze ntibabyemererwa.”

Iyo baruwa yasozaga igira iti: “Turagusaba guha buri muturage wese uburenganzira ahabwa n’Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Burusiya bwo gusengera mu idini ashaka. Nyamuneka turagusaba guhagarika ako karengane!”

Muri Gicurasi 2021, Abahamya ba Yehova bafungiwe mu Burusiya bari 61. Muri abo harimo n’abageze mu za bukuru, urugero nka mushiki wacu Valentina Baranovskaya ufite imyaka 70, wakatiwe igifungo k’imyaka ibiri. Muri Nyakanga 2020 yaturitse agatsi ko mu bwonko. Urukiko rwanze ubujurire bwe n’ubw’umuhungu we Roman Baranovskiy, wakatiwe igifungo k’imyaka itandatu ku itariki ya 24 Gicurasi 2021.

Twishimira amagambo avugwa n’abantu bashyira mu gaciro bamagana akarengane gakorerwa abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Icyakora tuzi ko amaherezo Yehova azakiza abagaragu be.—Daniyeli 12:1.