Soma ibirimo

Ibikorwa by’ubutabazi mu Budage (hejuru ibumoso), umuwuzure mu Bubiligi (hejuru iburyo), ibyangiritse mu Buholandi (hasi)

27 NYAKANGA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umwuzure ukaze wibasiye uburengerazuba bw’u Burayi

Umwuzure ukaze wibasiye uburengerazuba bw’u Burayi

Imvura idasanzwe yaguye kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2021, yatumye imigezi yo mu Bubiligi, mu Budage, muri Luxembourg no mu Buholandi yuzura, iteza imyuzure n’inkangu kandi ihitana abantu. Ibyo imyuzure yangije ntibiramenyekana. Uyu mwuzure ni umwe mu myuzure ikaze yabaye muri ibi bihugu mu myaka ijana ishize.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije

  • Ugereranyije ababwiriza 304 bavanywe mu byabo

  • Amazu agera ku 100 yarangiritse bikomeye

  • Hari amazu agera kuri 242 yangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 11 yarasenyutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 4: Mu Bubiligi 1, mu Budage na Luxembourg 2 n’indi 1 mu Buholandi

  • Ubu izo komite, zirimo gukora imirimo yo gusukura no gusana, hakubiyemo kumutsa amazu no kuyavanamo ibyondo, ari na ko basana ibyihutirwa

  • Nanone izo komite zifatanyije n’abasaza bo muri utwo duce babaye bashakiye abavandimwe bavanywe mu byabo n’umwuzure aho kuba n’amazi yo kunywa

  • Abagenzuzi basura amatorero yo muri utwo duce barimo barakoresha Bibiliya bahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’icyo kiza

  • Amateraniro ntiyigeze ahagarara kubera ko aba hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abagize komite z’ibiro by’amashami na bo barimo barahumuriza ababwiriza bagezweho n’ingaruka z’icyo kiza kandi bakabatera inkunga

  • Imirimo yose y’ubutabazi ikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Abasaza b’itorero ryo mu Buholandi bafashije mushiki wacu ugeze mu za bukuru guhunga. Nyuma y’aho abavandimwe bamenyesheje umuhungu we utari Umuhamya wa Yehova ko nyina ameze neza nta kibazo. Uwo muhungu yabwiye nyina ati: “Mama uri mu idini ryiza. Bakwitayeho bigeze aha!”

Abagize itsinda rishinzwe kuzimya inkongi bo mu Bubiligi bitegereje uko abavandimwe bari mu bikorwa by’ubutabazi bakoraga. Nyuma barabashimiye bitewe n’uko bakoreraga kuri gahunda kandi bagakoresha neza ibikoresho by’ubwirinzi. Nanone irindi tsinda rishinzwe kuzimya inkongi ryo mu Budage ryashimishijwe n’ukuntu abavandimwe bari biteguye gukorana nabo neza bubahiriza amabwiriza babahaye. Umwe muri abo yarababwiye ati: “Iyaba ahantu hose habaga itsinda ry’ubutabazi rikora nka mwe.”

Abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ingaruka n’umwuzure bashimiye ukuntu umuryango wacu wabafashije. Nanone bashimira Inteko Nyobozi ukuntu ifasha abagaragu ba Yehova kwitegura ibiza. Ikirenze byose, bashimira Yehova we utuma abantu be ‘bagira umutekano, kandi ntibahungabanywe no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.’—Imigani 1:33.