Soma ibirimo

4 UGUSHYINGO 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Urubuga rw’Abahamya ba Yehova rurakataje!

Urubuga rw’Abahamya ba Yehova rurakataje!

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yishimiye kubamenyesha ikintu kidasanzwe Abahamya ba Yehova bagezeho, mu murimo wo guhindura abigishwa mu bantu bo mahanga yose. Ubu ku rubuga rwa JW.ORG, haboneka ingingo zitandukanye, videwo ndetse n’ibyafashwe amajwi mu ndimi 1.000, harimo n’indimi 100 zikoreshwa n’bafite ubumuga bwo kutumva.

Muri Kanama 2010, umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani (iboneka ku rubuga rwa jw.org)

Umuvandimwe Gerrit Lösch, wo mu Nteko Nyobozi yaravuze ati: “Hashize imyaka igera ku 150 duhindura inyandiko zacu mu ndimi zitandukanye, ariko muri iyi myaka icumi ishize, hasohotse inyandiko nyinshi kurusha mbere hose.” Umuvandimwe Geoffrey Jackson, na we wo Nteko Nyobozi, yongeyeho ati: “Byadusabye imyaka irenga ijana, kugira ngo muri Mutarama 2013, tube duhindura mu ndimi 508. Ariko kandi, birashishikaje kuba mu myaka irindwi gusa, umubare w’izo ndimi inyandiko zacu zihindurwamo wikubye hafi inshuro ebyiri, ukagera ku 1.000.”

Ubu ku rubuga rwacu ushobora kuvanaho inyigisho zitandukanye mu ndimi 1.000 zose. Urubuga rwa jw.org ruboneka mu ndimi 821, rukaba ari rwo rubuga rwa mbere ku isi ruboneka mu ndimi nyinshi. Imyinshi mu mirimo y’ubuhinduzi, ikorwa n’abavoronteri batojwe neza bakorera mu biro by’ubuhinduzi byitaruye, biri ahantu 350 hirya no hino ku isi.

Umuvandimwe Izak Marais, uhagarariye Urwego rw’Ubuhinduzi rukorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati: “Mu kazi dukora ko guhindura no gucapa inyandiko zacu mu ndimi zitandukanye, duhura n’ingorane zihariye. Rimwe na rimwe, iyo twashakaga gusohora inyandiko zacu mu ndimi zivugwa n’abantu bake, twasangaga zidasanzwe zandikwa. Ubwo rero, twamaze imyaka myinshi dutegura inyandiko n’uburyo umwandiko ugaragara; ibyo bidufasha gusohora inyandiko zicapye mu ndimi zibarirwa mu magana. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo inyandiko zacu zigaragare ku rubuga rwacu mu ndimi nyinshi, na byo ntibiba byoroshye. N’ikimenyimenyi, inyinshi muri izo ndimi 1.000, urubuga rwacu rubonekamo, nta bindi bitabo zifite kuri interineti.”

Umuvandimwe Clive Martin, uhagarariye urwego rugenzura porogaramu ya MEPS na we yaravuze ati: “Ingorane ikomeye duhura na yo ni ukugaragaza umwandiko mu ndimi amagana ku rubuga rumwe, zidahuje inyuguti n’uburyo bw’imyandikire. Urugero: mu ndimi duhinduramo, harimo 21 bandika bava iburyo bajya ibumoso. Naho mu ndimi 100 z’amarenga duhinduramo, byabaye ngombwa ko duhimba ibimenyetso byihariye, bifasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva kogoga urubuga rwacu.”

Imbuga za interineti zikora iby’ubucuruzi zibanda ku ndimi zivugwa n’abantu benshi, kuko ari byo bizungura. Ariko twe Abahamya ba Yehova ntitwandika mu ndimi nyinshi dushaka inyungu z’amafaranga. Intego yacu y’ibanze ni iyo gufasha abantu bose kumva ijambo ry’Imana mu rurimi bumva neza.

Dushimira Yehova cyane ku bw’imigisha aduha muri uyu murimo dukora wo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’ Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuduha imbaraga n’ibikoresho byose bikenewe, ngo dukomeze kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’imitima itaryarya bo hirya na hino, kugeza igihe azavuga ko umurimo urangiye.—Matayo 28:19, 20.