Soma ibirimo

Ibumoso hari abavandimwe barimo bakurikirana disikuru ku rubuga rwa JW Stream–Studio, naho iburyo hakaba umuvandimwe urimo gutanga disikuru

1 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Urubuga rwa JW Stream–Studio rwatangiye gukora

Urubuga rwa JW Stream–Studio rwatangiye gukora

Ubu abavandimwe bashobora gukurikira ikoraniro ry’akarere ako kanya ririmo kuba

Abahamya ba Yehova baherutse gufungura urubuga rwa JW Stream–Studio ruzajya rutuma abavandimwe bakurikira amakoraniro y’akarere y’umugenzuzi usura amatorero, arimo kuba. Ku itariki ya 6 n’iya 7 Werurwe 2021, hirya no hino ku isi habaye amakoraniro y’akarere 340, yakozwe muri ubwo buryo. Abantu barenga 500 000 bakurikiye ayo makoraniro.

Umuvandimwe ukemura ibibazo bishobora kuvuka ku rubuga mu gihe k’ikoraniro ry’akarere

Iki cyorezo kikimara gutangira, Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe ibyo Kwigisha yasabye Urwego Rushinzwe Gusakaza Amajwi n’Amashusho rwo ku kicaro gikuru, gukora urubuga ruzajya rutuma abavandimwe bakurikira amakoraniro y’akarere y’abagenzuzi basura amatorero, ako kanya arimo kuba.

Urwo Rwego Rushinzwe Gusakaza Amajwi n’Amashusho rwasabye itsinda rito ry’abavandimwe na bashiki bacu gutangira uwo mushinga. Mu gihe abo bavandimwe bakoraga kuri uwo mushinga bahuye n’ibibazo bitoroshye.

Urugero bagombaga gukora urwo rubuga mu buryo bworoshye, ku buryo n’abavandimwe badafite ubumenyi buhagije mu by’ikoranabuhanga bashobora kurukoresha. Nanone bagombaga gukora uko bashoboye ngo rukomeze gukora no mu gihe abarukoresha baba badafite interinete ihagije. Abo bavandimwe bakoranye n’Urwego Rushinzwe za Mudasobwa rwo ku kicaro gikuru kugira ngo rubafashe, ku buryo abantu benshi bashobora kujya kuri urwo rubuga icya rimwe ntibitere ikibazo.

Alex Hernandez wo mu Rwego Rushinzwe Gusakaza Amajwi n’Amashusho yaravuze ati: “Twishimiye gukora urubuga rwari kujya ruberaho amakoraniro agera mu magana icya rimwe, ariko nanone ntibyari byoroshye. Twari dufite abavandimwe bake bazi gukora porogaramu za mudasobwa kandi abenshi muri twe bwari ubwa mbere bagiye gukora urubuga ruhuza abantu bagakurikira ibirimo kuba ako kanya.”

Muri Gicurasi 2020 ni bwo barangije gutegura uko urwo rubuga rwagombaga kuba ruteye. Mu Kwakira 2020, ni ukuvuga nyuma y’amezi atanu gusa, rwa Rwego Rushinzwe Gusakaza Amajwi n’Amashusho rwakoranye n’abagenzuzi basura amatorero bo mu bihugu bitandatu, kugira ngo bagerageze urwo rubuga. Ibyo byatumye abakora muri urwo rwego bamenya ibibazo bishobora kuvuka kuri urwo rubuga kandi barabikemura, mbere y’uko rutangira gukoreshwa n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi. Itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 17 ryari ryiteguye gukemura ibibazo byari kuvuka igihe urwo rubuga rwatangiraga gukoreshwa ku isi hose.

Umuryango wa Amadiz uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wifotoje mbere y’uko ikoraniro ryabereye kuri urwo rubuga ritangira

Alex agira ati: “Iyo twahuraga n’ikibazo twabanzaga gusenga kugira ngo Yehova adufashe kugikemura. Iyo twakemuraga icyo kibazo, twabonaga ko Yehova yashubije isengesho ryacu.”

Abavandimwe na bashiki bacu benshi batwandikiye batubwira ko bishimiye cyane urwo rubuga rushya.

Jairo Espinosa wo muri Colombia yaravuze ati: “Ikoraniro ryabereye ku rubuga rwa JW Stream–Studio ryatumye twumva turushijeho kunga ubumwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu. Nanone kuba twari tuzi ko ikoraniro ririmo kuba ako kanya, byatumye tutarangara kugira ngo hatagira ikiducika. Ni ukuri iryo koraniro ryari riziye igihe rwose!”

Magaly Reymundo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati: “Nzi neza ko iyo baza gufata amajwi mbere, ubutumwa butari guhinduka. Ariko kubona abantu nsanzwe nzi batanga disikuru imbonankubone, byaranshimishije cyane.”

Kuva urwo rubuga rwatangira gukora, rumaze kuberaho amakoraniro y’akarere arenga 800. Dushimira Yehova kuba yaraduhaye ikindi gikoresho kidufasha gukomera mu buryo bw’umwuka kandi kikadufasha gukomeza kunga ubumwe.—Zaburi 133:1.