Ku itariki ya 21 WERURWE 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Urubuga rwa JW.ORG rumaze imyaka itari mike—Igice cya 3
Urubuga rwa JW.ORG rushyigikira cyane umurimo wo kubwiriza
Mu bice bibanza twabonye ukuntu umuryango wacu ukoresha, urubuga rwa JW.ORG mu gukwirakwiza inyandiko zacu, za videwo, n’amakuru yizewe ku bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi hose. Muri iki gice ari nacyo cyanyuma, turareba ukuntu urubuga rwa JW.ORG rwagiye rushyigikira cyane umurimo wo kubwiriza ku isi yose.
Ruboneka mu ndimi nyinshi: Muri Kanama 2012, urwo rubuga rwaravuguruwe kandi ipaji yarwo ibanza yabonekaga mu ndimi 139. Igihe hatangiraga gahunda yihariye yo kwamamaza urwo rubuga muri Kanama 2014, uwo mubare wariyongereye ugera ku ndimi 500. Igishimishije kurushaho ni uko hari harimo indimi 22 z’amarenga. Muri iki gihe, ibintu bisohoka kuri urwo rubuga biboneka mu ndimi zirenga 1.070, muri zo hakaba harimo izirenga 100 zo mu marenga.
Habonekaho ingingo ziziye ku gihe kandi zishishikaje: Mu Kwakira 2019, ipaji ibanza y’urwo rubuga yaravuguruwe kuburyo yari kujya ishishikaza abasura urwo rubuga. Hejuru haba hari ifoto nini igendanye n’ingingo igezweho, hanyuma hasi yaho haba hari andi mafoto atatu mato agendanye n’izindi ngingo. Uko kuntu iyo paji ibanza iteye bituma abantu bashishikarira ubutumwa tubwiriza. Nyuma yaho, ibiro bishinzwe ubwanditsi n’ibiro bishinzwe ubugeni byashyizeho gahunda ihoraho yo kujya bikora ingingo n’amafoto bijyanye, byo gushyira ku ipaji ibanza kandi bikaba bihuje n’inkuru zigezweho zivuga ibintu bishishikaje bibera ku isi. Urugero: kuri iyo paji ibanza hagiye hajyaho inkuru zivuga iby’icyorezo cya COVID-19, intambara y’Uburusiya na Ukraine hamwe n’amakuru arebana n’ibibazo by’impunzi byatewe n’iyo ntambara.
Habonekaho amakuru asobanura abo turi bo: Urubuga rwa jw.org ruba ruriho amakuru yose y’ukuri atwerekeyeho, kuburyo umuntu wese wifuza kutumenya yahakura amakuru yizewe y’umuryango wacu hamwe n’ibyo dukora. Nanone haba hariho aderesi z’Abahamya ba Yehova kuburyo wazikoresha wifuza kumenya byinshi. Hari umugore ufite ubumuga bwo kutumva wari warigeze kwiga bibililiya n’Abahamya ba Yehova, icyakora yaje kwimuka maze ntiyongera kubabona. Yifuzaga gukomeza kwiga ariko nta muhamya wigeze ugera aho yari yarimukiye. Yibutse urubuga rwa jw.org arujyaho maze yuzurizaho fomu isaba gusurwa. Hashize iminsi micye, haje Abapayiniya ba Bwite babiri bamusanga murugo aho yari asigaye atuye. Yongeye kwiga Bibiliya kandi atangira no kujya mu materaniro. Ubu yarabatijwe kandi yigisha Bibiliya abana be batatu. Yaravuze ati: “Nshimira Yehova cyane kubera uru rubuga, kuko iyo rutabaho nari gutegereza igihe kirekire kugira ngo nzahure n’Umuhamya wa Yehova.”
Mu gihe umurimo wo kubwiriza ukomeje gutera imbere, bitwongerera imbaraga kumenya ko umuryango wa Yehova uzakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo dufashe abifuza kumenya ukuri.—Yesaya 60:22.
Videwo zikurwaho buri kwezi
Abasura uru rubuga buri munsi mu kwezi
Muri Werurwe 2013, hasohoka ikirango cyemewe cy’urubuga rwa jw.org
Muri Nyakanga 2014, k’urubuga hongeweho indimi zo mu marenga
Mu Kwakira 2019, ipaji ibanza yaravuguruwe kugirango irusheho gushishikaza abantu
Muri Mutarama 2022, hasohotse igitabo cya Ishimire Ubuzima Iteka Ryose!