Soma ibirimo

Inzu Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rukoreramo i Strasbourg mu Bufaransa

29 NZERI 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Urukiko rw’i Burayi rwarangije kuburanisha imanza z’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya n’abo muri Lituwaniya

Urukiko rw’i Burayi rwarangije kuburanisha imanza z’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya n’abo muri Lituwaniya

Ku itariki ya 7 Nzeri 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (ECHR) rwarangije kuburanisha imanza ebyiri z’ingenzi z’Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 7 Kamena 2022 urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko kuba leta y’u Burusiya yarahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017 binyuranyije n’amategeko. Kuri uwo munsi, mu rubaza rw’umuvandimwe Stanislav Teliatnikov wanze kujya mu gisirikare abitewe n’umutimanama we, urwo rukiko rwavuze ko leta ya Lituwaniya yarenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Yaba leta y’u Burusiya cyangwa iya Lituwaniya nta wajuririye. Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ngo rusubiremo umwanzuro wafashwe ku itariki ya 7 Kamena. Ubwo rero ibyo bihugu byombi, byategetswe kubahiriza imyanzuro y’urukiko harimo no kwishyura impozamarira abarenganyijwe.

Ku itariki ya 11 Kamena 2022, u Burusiya bwashatse uko bwakwanga kubahiriza imyanzuro y’urukiko maze bwivana mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Icyakora urwo rukiko rushobora gukomeza gusaba u Burusiya kubahiriza imyanzuro yarwo yafashwe mbere y’itariki ya 16 Nzeri 2022 hashingiwe ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Dusenga dusaba ko iyo myanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’uburenganzira umuntu afite bwo gusengera mu idini ashaka byakubahirizwa, maze abo Bakristo b’abanyamahoro ‘bagakomeza kubaho mu mahoro bafite ituze, bariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye.’—1 Timoteyo 2:1, 2.