Soma ibirimo

Artem Gerasimov

27 GASHYANTARE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Urukiko rwo muri Crimée ruri hafi gutangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Artem Gerasimov

Urukiko rwo muri Crimée ruri hafi gutangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Artem Gerasimov

Ku itariki ya 3 Werurwe 2020, ni bwo urukiko rwo mu mugi wa Yalta muri Crimée ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya wa Yehova witwa Artem Gerasimov. Umushinjacyaha yasabye ko Gerasimov yakatirwa igifungo k’imyaka itandatu n’igice azira imyizerere ye.

Ku itariki ya 20 Werurwe 2019, ni bwo abasirikare b’urwego rushinzwe ubutasi bafashe Gerasimov maze bamuhata ibibazo. Nyuma y’aho abo basirikare, bigabije ingo umunani z’Abahamya ba Yehova bo mu migi ya Alupka na Yalta yo muri Crimée. Igihe abo basirikare basakaga abo Bahamya, bafatiriye za mudasobwa, ibikoresho bya eregitoroniki na za Bibiliya. Abakozi b’urwego rushinzwe iperereza, bashinje Gerasimov gukora ibikorwa by’ubutagondwa, bamuziza kujya mu materaniro no kugirana n’abantu ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza gushyigikira abavandimwe na bashiki bacu, agatuma bagira ‘imbaraga kandi bagashira amanga,’ mu gihe bakomeje guhangana n’ibikorwa by’akarengane bakomeje gukorerwa.—Zaburi ya 138:3