Soma ibirimo

Umuvandimwe Viktor Stashevskiy

30 WERURWE 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Urukiko rwo muri Crimée rwakatiye umuvandimwe Viktor Stashevskiy igifungo k’imyaka itandatu n’igice

Urukiko rwo muri Crimée rwakatiye umuvandimwe Viktor Stashevskiy igifungo k’imyaka itandatu n’igice

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 29 Werurwe 2021, urukiko rw’akarere ka Gagarinskiy ruri mu mugi wa Sevastopol, muri Crimée rwahamije icyaha umuvandimwe Viktor Stashevskiy kandi rumukatira igifungo k’imyaka itandatu n’igice. Viktor yahise ajyanwa muri kasho kandi nyuma yaho ajyanwa muri gereza. Azajuririra uwo mwanzuro.

Icyo twamuvugaho

Viktor Stashevskiy

  • Igihe yavukiye: 1966 (Kansk, mu gace ka Krasnoyarsk mu Burusiya)

  • Ibimuranga: Mu mwaka wa 1983 yimukiye i Sevastopol, muri Crimée. Mu mwaka wa 1993, yagiye mu kiruhuko k’iza bukuru avuye mu ngabo zirwanira mu mazi. Yashakanye na Larisa mu mwaka wa 2002. Bafite abakobwa babiri. Kuva kera yashishikazwaga n’ukuntu ikirere ari kinini kandi kiri kuri gahunda, bituma yifuza kumenya Umuremyi. Kwiga Bibiliya byatumye agira ubuzima bushimishije. Yabatijwe mu mwaka wa 2004

Urubanza

Ku itariki ya 4 Kamena 2019, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo icumi z’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Sevastopol, kandi hari aho bamaze amasaha ane basaka. Muri icyo gihe, abo basirikare ntibemereraga abavandimwe n’imiryango yabo kunywa amazi cyangwa gukoresha ubwiherero. Nanone abo basirikare bakangishaga abavandimwe ko bakwangiza imitungo yabo kandi ko bashyira ibiyobyabwenge mu nzu zabo bakabashinja ko babikoresha kandi bitemewe n’amategeko.

Uwo munsi umuvandimwe Viktor Stashevskiy yarafashwe amara ijoro ryose afunzwe. Yashinjwe ko ari umuyobozi w’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa. Mu by’ukuri ashinjwa ibyaha azira idini rye kandi ibyo ni ukurengera uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga ryo mu gihugu k’iwabo.

Viktor avuga ko gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho byamufashije kugumana ubutwari no kwihangana yishimye. Akomezwa cyane n’amagambo y’umwami Dawidi ari muri Zaburi 62:5-8. Muri ibyo bigeragezo byose, Viktor agira ati: “ubucuti mfitanye na Yehova bwarushijeho gukomera kuko yakomeje kumba hafi kuruta undi muntu uwo ari we wese. Sinigeze nshidikanya ko Yehova abona imihangayiko yange n’ikifuzo cyo kumubera indahemuka, kandi ko mu gihe gikwiriye azandengera kubera izina rye.”

Tuzi neza ko Yehova azafasha Viktor, umuryango we n’abavandimwe na bashiki bacu bihanganira ibitotezo bibageraho kandi akabaha imigisha. Yehova azakomeza kuba ubuhungiro bwabo n’igihome cyabo.—Zaburi 91:2.