9 KANAMA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye umuvandimwe Rostom Aslanian
Twabonye umudendezo wo kuyoboka Imana muri Transnistria
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro urenganura umuvandimwe Rostom Aslanian mu rubanza aregamo igihugu cya Moludaviya n’icy’u Burusiya. Umuvandimwe Aslanian yareze Repuburika ya Transnistria ko yamufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko imuziza ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Uyu mwanzuro uzatuma Abahamya ba Yehova bo muri Transnistria babona umudendezo wo gukorera Imana.
Nubwo bizwi ko Transnistria ifatwa nk’igice cya Moludaviya, u Burusiya bwasinyanye na yo amasezerano yo kuyicungira umutekano. Kubera ko ibyo bihugu byombi byasinye Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bigomba kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama.
Mu mwaka wa 2010, umuvandimwe Aslanian yashyizwe ku rutonde rw’abantu bagomba kujya mu gisirikare, ariko bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya yasabye imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare. Ku itariki ya 29 Werurwe 2011, banze ubusabe bwe, bamuhamya icyaha kandi bamukatira gufungwa umwaka umwe. Nubwo umuvandimwe Aslanian yarangije igifungo yari yakatiwe, yohereje ikirego ke mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugira ngo rumurenganure.
Urwo rukiko rushingiye ku mwanzuro wari wafashwe n’urukiko rwa mbere, rwemeje ko gufungwa kwa Aslanian azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare binyuranyije n’amategeko. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasanze u Burusiya bukoresha ububasha bufite mu bya gisirikare, mu by’ubukungu no muri poritike mu kuyobora Transnistria. Ubwo rero u Burusiya ni bwo nyirabayazana w’ikibazo cya Aslanian aho kuba Moludaviya. Urwo rukiko rwemeje ko abayobozi barengereye uburenganzira Aslanian afite bwo kuyoboka Imana igihe bamukatiraga igifungo cy’umwaka umwe, bamuziza ko yanze kujya mu gisirikare. Nanone kandi rwategetse ko u Burusiya bugomba kumwishyura impozamarira.
Twishimiye ko uyu mwanzuro uzatuma abavandimwe bacu bo muri Transnistria babona umudendezo wabo. Twizeye ko Yehova azakomeza kubera indahemuka no kugaragariza ineza yuje urukundo abagaragu be, bahanganye n’ibigeragezo.—Zaburi 18:25.