16 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Amafoto yaturutse mu duce dutandukanye tw’isi
Ku itariki ya 27 Werurwe 2021, abavandimwe bo ku isi hose bateraniye hamwe hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bashimire Yehova n’umwana we Yesu Kristo. Uyu ni umwaka wa kabiri, icyorezo kibuza abavandimwe guteranira hamwe nk’uko bisanzwe ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Nubwo byari bimeze bityo, twese twari twiyemeje kumvira itegeko rya Yesu rigira riti: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka”.—Luka 22:19.
Amafoto akurikira agaragaza abavandimwe na bashiki bacu bo mu duce dutandukanye tw’isi, bitegura Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021 akagaragaza n’igihe barwizihizaga.