Soma ibirimo

4 KAMENA 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bagiye gutangira amakoraniro mpuzamahanga

Abahamya ba Yehova bagiye gutangira amakoraniro mpuzamahanga

NEW YORK—Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova afite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana” agiye gutangira. Irya mbere rizabera Ford Field, Detroit, muri leta ya Michigan, muri Amerika ku tariki ya 6 Kamena 2014. Ibiganiro bimwe na bimwe bizatangwa muri iryo koraniro, bizakurikiranwa n’abazaba bari mu bindi bice, urugero nko muri Arizona, Kaliforuniya, Floride, Illinois, Missouri, New Jersey no muri Caroline du Nord. Nanone kandi, ibyo biganiro bizahindurwa mu rurimi rw’ikinyalubaniya, igikoreya, igipolonye n’igiporutugali.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro cyabo gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York, yagize ati “hashize ibyumweru bisaga bitatu Abahamya bo muri Detroit n’abo mu migi izakurikirana ikoraniro kuri videwo batumira abaturanyi babo kugira ngo bazaze muri ibi birori bidasanzwe. Hano i Detroit, twiteze ko hazaza abantu baturutse imihanda yose bagera ku 45.000, hakubiyemo n’abantu basaga 2.000 bazaza baturutse muri Ositaraliya, muri Kanada, mu Budage no muri Tayiwani.”

Muri iyi mpeshyi, Abahamya bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazagira amakoraniro mpuzamahanga 16; azabera kuri za sitade nini zo muri leta icumi. Hari aho abazaba bari muri ayo makoraniro bazakurikira porogaramu y’ikoraniro, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi zikurikira: ikinyalubaniya, ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika, icyarabu, ikinyarumeniya, igikanto, igicuki, igifaransa, ikigiriki, igikerewole cyo muri Hayiti, igihindi, ikiloko, ikinyandoneziya, igitaliyani, ikiyapani, igikoreya, ikimandare, ururimi ruvugwa mu birwa bya Marshall, igiperesi, igipolonye, ikinyarumaniya, ikirusiya, igisamowa, icyesipanyoli, igitagaloge, igitwi n’ikiviyetinamu. Guhera muri Kamena 2014 kugeza muri 2015, Abahamya bazagira amakoraniro mpuzamahanga azabera muri Ekwateri, muri Koreya y’Epfo, muri Megizike, muri Ositaraliya, mu Budage, mu Bugiriki, mu Bwongereza no muri Zimbabwe.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000