Soma ibirimo

16 GICURASI 2013
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova batangiye amakoraniro y’intara afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’

Abahamya ba Yehova batangiye amakoraniro y’intara afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’

NEW YORK—Abahamya ba Yehova barateganya kugira amakoraniro y’intara aba buri mwaka, hamwe na gahunda yihariye yo gutumira abantu kuyazamo. Uyu mwaka iryo koraniro rizaba rifite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri.’ Abahamya batangije ayo makoraniro y’intara ku mugaragaro muri Amerika muri Gicurasi, kandi ayo makoraniro azakomeza kubera hirya no hino ku isi kugeza mu mpera z’Ukuboza.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “umutwe w’ikoraniro ry’uyu mwaka urihariye, kuko ushimangira ikintu cy’ingenzi ku miryango y’Abahamya ba Yehova. Imiryango y’Abahamya ibona ko Bibiliya ikubiyemo ubuyobozi n’inama byiringirwa kurusha ibindi muri ibi bihe by’imivurungano. Dutekereza ko abantu bazungukirwa n’izi nyigisho zinyuranye kandi z’ingirakamaro, kandi bakazishimira.”

Brown yavuze ko Abahamya ba Yehova baha agaciro cyane gahunda yo kwiga Bibiliya. Buri cyumweru, imiryango y’Abahamya ifata umugoroba wose ikawukoresha yiga Bibiliya kandi ikora ubushakashatsi, bakaba bawita “Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.” Brown yongeyeho ati “ikoraniro ry’intara ry’uyu mwaka rizaha abagize imiryango n’abantu ku giti cyabo ibikoresho bishya bazajya bifashisha biga Bibiliya. Icyo ni kimwe mu bintu bishya Abahamya baba bategerezanyije amatsiko buri mwaka iyo bagiye mu makoraniro nk’aya.”

Niba wifuza kumenya amatariki nyayo n’ahantu amakoraniro y’intara yo mu wa 2013 afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’ azabera, ushobora kubisanga ku rubuga rwemewe rw’Abahamya rwa jw.org/rw. Abanyamakuru bashobora guhamagara ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova niba bifuza ibindi bisobanuro, urugero nk’izina ry’umuntu ushinzwe kuvugana n’abanyamakuru bifuza gutangaza iby’iryo koraniro.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000