Soma ibirimo

13 WERURWE 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova baherutse gusohora Bibiliya ivuguruye ifite inyuguti nini

Abahamya ba Yehova baherutse gusohora Bibiliya ivuguruye ifite inyuguti nini

NEW YORK—Mu rwego rwo kugeza Bibiliya ku bantu benshi bashoboka, Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye ifite inyuguti nini. Iyo Bibiliya, ubu irimo gucapirwa muri Amerika no mu Buyapani, biteganyijwe ko izasohoka ku ncuro ya mbere ari kopi zigera ku 424.000.

Abahamya basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye ifite inyuguti zisanzwe mu nama yihariye yabaye kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2013, yakurikiranywe n’abantu bo mu bihugu 31. Iyo Bibiliya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013 ikubiyemo ibintu byose byagiye bivugururwa muri Bibiliya zagiye zihindurwa guhera mu wa 1984. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2013, Abahamya bashyize iyo Bibiliya kuri porogaramu ya JW Library ku buryo ishobora gusomwa hifashishijwe ibikoresho bitandukanye, ubu hakaba hamaze kuvanwa ku rubuga kopi z’iyo porogaramu zigera hafi kuri 1.400.000. Nanone Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye iboneka mu mafayili atandukanye yo mu buryo bwa elegitoloniki ku rubuga rwa jw.org.

Iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, iri muri ayo mafayili yose, ifite impuzamirongo zigera ku 60.000 zifasha abasomyi ba Bibiliya gusobanukirwa neza imimerere inkuru zo muri Bibiliya zanditswemo. Nanone irimo imbonerahamwe, amakarita y’ibihugu bivugwa muri Bibiliya, n’amashusho agaragaza imibereho ya buri munsi y’abantu bo mu bihe bya Bibiliya, byose biri mu mabara. Ifite n’umugereka usobanura ingingo zimwe na zimwe, urugero nk’amahame bagendeyeho bahindura Bibiliya n’amateka y’uko Bibiliya yanditswe kandi ikarindwa.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu wa 1984 yagaragaragamo izina bwite ry’Imana incuro zigera ku 7.000. Icyakora, iyo Bibiliya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013 ikubiyemo ubushakashatsi bwa vuba aha bugaragaza ahandi hantu izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya za kera zandikishije intoki. Nyuma yo gusuzuma imizingo yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu hamwe n’izindi nyandiko za kera zandikishijwe intoki, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yongewemo izina ry’Imana ahandi hantu hatandatu. Aho hantu ni mu Bacamanza 19:18; 1 Samweli 2:25; 6:3; 10:26; 23:14; 23:16. Nanone hari umugereka usesengura uko izina ry’Imana ryakoreshwaga mu giheburayo n’ikigiriki bya kera, ndetse n’aho riboneka mu buhinduzi bwa Bibiliya butandukanye buboneka mu ndimi zo muri iki gihe n’izizishamikiyeho.

Abahamya bamaze igihe kirekire bacapa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, bakayikwirakwiza kandi bakayihindura mu zindi ndimi. Intiti zagiye zishima iyo Bibiliya bitewe n’ukuntu ivuga ibintu mu buryo buhuje n’ukuri. Bibiliya ya mbere yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yasohotse mu mwaka wa 1961, iri mu rurimi rw’icyongereza. Mu mwaka wa 1963, hari ikinyamakuru cyavuze ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya izaboneka mu zindi ndimi esheshatu nk’uko byatangajwe mu ikoraniro ry’Abahamya ryabereye ahitwa Yankee Stadium (The New York Times). Kuva icyo gihe, Abahamya bamaze kuyihindura mu ndimi zisaga 120. Mu myaka ya vuba aha, komite ihagarariye ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yahisemo kuvugurura iyo Bibiliya igahuzwa n’imvugo yo muri iki gihe, kandi imvugo zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zikarushaho gusobanuka, kugira ngo umusomyi ayisome mu buryo bworoshye kandi abashe kuyisobanukirwa. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye ni yo yonyine yujuje ibyo bintu.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru, yaravuze ati “mu myaka isaga 50 ishize twishimiye Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zagiye zisohoka, kandi kuba duherutse kubona Bibiliya ivuguruye byarushijeho kudushimisha. Intego yacu ni uko abantu bose basobanukirwa Ibyanditswe byera, bikoresha imvugo ihuje n’ukuri, yiyubashye kandi ihuje n’igihe.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000