9 UKWAKIRA 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Abahamya ba Yehova bagize icyo bakora bamaze kumenya ko hateye icyorezo cya Ebola
NEW YORK—Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje guca ibintu muri Afurika y’Iburengerazuba, Abahamya ba Yehova bakomeje kwigisha abantu babo uko bakwirinda iyo ndwara.
Abahamya ba Yehova bakimara kumenya ko virusi ya Ebola yagaragaye muri Gineya kandi ko yahise ikwirakwira no mu bihugu byo hafi aho, ari byo Liberiya na Siyera Lewone, ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byo muri ibyo bihugu, byahise byoherereza amatorero yose amabaruwa yo kuyaburira. Kubera ko ayo mabaruwa yarimo n’amabwiriza yatanzwe n’inzego za leta, yasobanuye akaga gaterwa n’iyo virusi, uko yandura n’ingamba umuntu yafata kugira ngo yirinde kuyikwirakwiza. Collin Attick, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Siyera Lewone, yagize ati “kubera ko muri aka gace usanga abantu bamenyereye gusa ubuvuzi bwa gakondo kandi hakaba hari ibihuha bigenda bihwihwiswa ku nkomoko y’indwara ya Ebola, mu mizo ya mbere wasangaga abantu batazi neza icyo bakora. Ariko abantu bo mu matorero yacu bakimara kumva ayo mabwiriza yatangiwe ku Nzu y’Ubwami, bahise bayakurikiza babishishikariye.”
Muri Nyakanga, ibiro by’amashami byohereje abantu bagombaga gusura amatorero yose yo muri Siyera Lewone na Gineya, bakamara iminsi ibiri muri buri torero. Iyo bageze mu itorero, batanga ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Kumvira birokora ubuzima.” Intego y’icyo kiganiro ni iyo gufasha abantu kurushaho kuba maso bakirinda icyo cyorezo no kubashishikariza gukurikiza amabwiriza mashya agenda asohoka yo kucyirinda. Iyo gahunda yo gusura amatorero izakomeza no mu kwezi k’Ugushyingo 2014. Nanone kandi muri Gineya, Liberiya no muri Siyera Lewone, kuri buri muryango w’aho Abahamya ba Yehova basengera, hashyizweho aho gukarabira intoki hari amazi avanze n’umuti wica mikorobe. Abenshi mu Bahamya ba Yehova bo muri ibyo bihugu na bo ni uko babigenje mu ngo zabo.
Nk’uko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 ibigaragaza, abantu bamenyekanye ko banduye Ebola ubwo yongeraga kwaduka muri uyu mwaka muri Afurika y’Iburengerazuba, bagera ku 7.178, naho abamaze guhitanwa na yo basaga 3.300. Icyakora iyo mibare ishobora kwiyongera. Kugera ku itariki ya 2 Ukwakira, mu Bahamya 2.800 bo muri Gineya na Siyera Lewone, umukobwa umwe w’Umuhamya wakoraga kwa muganga ni we wari umaze guhitanwa n’iyo ndwara; yapfuye ku itariki ya 25 Nzeri 2014. Mu Bahamya 6.365 bo muri Liberiya, 10 ni bo bahitanywe n’iyo ndwara; 6 muri bo bari abakozi bo kwa muganga. Nubwo vuba aha icyo cyorezo cyageze no muri Nijeriya, nta Muhamya wa Yehova wari wandura iyo ndwara. Byongeye kandi, mu bamisiyonari b’Abahamya ba Yehova baba muri ibyo bihugu, nta n’umwe urandura iyo ndwara. Igihe iyo virusi yatangiraga guca ibintu, hari abamisiyonari bari baragiye i Burayi no muri Amerika, bagiye mu biruhuko cyangwa mu makoraniro. Bamwe muri bo basubiye aho bakoreraga umurimo kandi na bo bakomeje gukurikiza amabwiriza abafasha kwirinda iyo ndwara atangwa n’ibiro by’ishami by’igihugu barimo. Hari abandi bamisiyonari batarasubira aho bakorera umurimo bitewe n’uko hari kompanyi z’indege zitajya muri ibyo bihugu, cyangwa se kubera izindi mpamvu.
Komite z’ubutabazi z’Abahamya ba Yehova zirimo gufasha Abahamya bo muri ibyo bihugu byo muri Afurika byibasiwe na Ebola kugira ngo bite ku bagize imiryango yabo hamwe n’abo bahuje ukwizera. Thomas Nyain, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Liberiya, yagize ati “gukurikiza amahame yo muri Bibiliya avuga iby’isuku no gushyira abantu mu kato, arimo aradufasha guhangana n’iki kibazo. Nanone kubera ko turi Abahamya ba Yehova twirinda kwifatanya mu migenzo ikorwa mu gihe cy’ihamba idahuje n’Ibyanditswe. Ibyo biraturinda twese, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye.”
Hari itangazo ryatambutse kuri radiyo yo muri Siyera Lewone, rivuga ukuntu Abahamya ba Yehova bafashije abantu babo ndetse n’abandi bantu batari Abahamya bo muri ako gace kwirinda Ebola. Nanone abayobozi baho basabye komite y’ubutabazi y’Abahamya gufasha inzego za leta zo muri ako gace.
J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ku rwego mpuzamahanga ku cyicaro gikuru i New York, yaravuze ati “dushimishwa no kubona abo duhuje ukwizera bo muri Afurika y’Iburengerazuba bitwararika kugira ngo birinde iyo ndwara, ari na ko bakomeza gahunda zabo zo mu buryo bw’umwuka no kwigisha abandi Bibiliya uko bibashobokeye kose. Abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bahanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Ebola, turabazirikana kandi dukomeza gusenga tubasabira.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Gineya: Thierry Pourthié, tel. +224 631 40 96 50
Muri Liberiya: Thomas Nyain, Sr., tel. +231 886 513 414
Muri Nijeriya: Paul Andrew, tel. +234 7080 662 020
Muri Siyera Lewone: Collin Attick, tel. +232 77 850 790