Soma ibirimo

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Crimée

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Crimée

Urugomo abategetsi b’Abarusiya bakorera Abahamya ba Yehova, ubu noneho rwageze no mu ntara ya Crimée. Abategetsi bo mu Burusiya basheshe imiryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoreshaga, ariko nanone bagaragaje ko bafite intego yo kubabuza burundu kuyoboka Imana mu mahoro. Kuva muri Mata 2017 igihe abategetsi b’Abarusiya bahagarikaga umurimo ukorwa n’Abahamya, bagiye bagaba ibitero byinshi aho bateranira hirya no hino mu gihugu, bafata Abahamya batari bake barabafunga. Ubwo buryo ni bwo noneho abategetsi barimo bakoresha bibasira Abahamya ba Yehova bo muri Crimée.

Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018, mu karere ka Dzhankoy muri Crimée, abapolisi n’abasirikare bagera kuri 200 bagabye ibitero mu ngo umunani z’Abahamya, aho Abahamya ba Yehova bari mu matsinda mato mato bari bateraniye basoma Bibiliya banayiganiraho. Abasirikare bagera kuri 35 bipfutse mu maso binjiye ku ngufu mu rugo rwa Sergey Filatov, aho Abahamya batandatu bari bateraniye. Icyo gitero cyabakuye umutima. Abo basirikare bafashe umusaza w’imyaka 78 bamwegeka ku rukuta, bamuryamisha hasi, bamwambika amapingu, barangije baramuhondagura ku buryo byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga. Abandi bagabo babiri bageze mu za bukuru na bo bahungabanyijwe n’ibyababayeho, ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga bitewe n’uko umuvuduko w’amaraso wari wazamutse cyane. Ikibabaje ni uko hari umugore wagabweho igitero, bituma inda yari atwite ivamo.

Urugo rwa Filatov rwagabweho igitero, hanyuma bamurega ko akorana n’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa, bashingiye ku Ngingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Burusiya. Ku itariki ya 5 Werurwe 2020, urukiko rw’akarere muri Crimée rwakatiye Filatov igifungo cy’imyaka itandatu. Nyuma yo gukatirwa yahise ajyanwa muri gereza.

Nyuma y’igitero cyagabwe ku ngo z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Dzhankoy mu mwaka 2018, abasirikare bo mu mutwe wihariye bakomeje kujya binjira ku ngufu mu ngo z’Abahamya bakekwagaho ibikorwa by’ubutagondwa. Ibitero biheruka byagabwe ku itariki ya 22 Gicurasi 2023. Ahagana saa 6:30 za mu gitondo, abasirikare bagera ku icumi, batanu muri bo bakaba bari bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwo mu gace ka Feodosia. Bategetse Abahamya bo muri urwo rugo kuryama hasi mu gihe barimo babasaka kandi gusaka byamaze amasaha atatu. Hari umuvandimwe wafashwe maze ajyanwa mu mujyi wa Sevastopol, guhatwa ibibazo.

Ibyo bitero byose byagiye bikurikirwa no gushinja ibyaha bamwe mu Bahamya ba Yehova, byatumye 9 bakatirwa igifungo kigera ku myaka itandatu n’igice. Bose bashinjwaga icyaha cyo gushyigikira umuryango ushinjwa ubutagondwa.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Nyakanga 2024

    Abahamya ba Yehova icyenda ni bo bafungiwe muri Crimée.

  2. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2023

    Abasirikare bo mu mutwe wihariye, bagabye igitero ku rugo rw’Umuhamya wo mu gace ka Feodosia. Bafatiriye ibikoresho bwa elegitoronike kandi umuvandimwe umwe ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi.

  3. Ku itariki ya 5 Kanama 2021

    Ingo umunani z’Abahamya ba Yehova zarasatswe, umuvandimwe Aleksandr Dubovenko na Aleksandr Litvinyuk barafatwa.

  4. Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020

    Ingo icyenda zo mu mujyi wa Sevastopol zagabweho igitero. Igor Shmidt yarafashwe afungwa by’agateganyo.

  5. Ku itariki ya 4 Kamena 2019

    Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bigabije ingo icumi zo mu mujyi wa Sevastopol. Icyo gihe Stashevskiy yashinjwe icyaha cyo gutegura ibikorwa by’ubutagondwa.

  6. Ku itariki ya 20 Werurwe 2019

    Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe bigabije ingo umunani zo mu mijyi ya Alupka na Yalta. Icyo gihe, Gerasimov yahaswe ibibazo, nyuma yaho ashinjwa icyaha cyo gutegura ibikorwa by’ubutagondwa.

  7. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018

    Abapolisi n’abasirikare basaga 200 bo mu karere ka Dzhankoy bagabye ibitero mu ngo umunani harimo n’urwa Filatov.