Soma ibirimo

20 WERURWE 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda yo gutumirira abantu bo ku isi hose kuza kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Gahunda yo gutumirira abantu bo ku isi hose kuza kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

NEW YORK—Kuwa gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bazatangira gahunda yo gutumirira abantu kuza mu munsi mukuru w’ingenzi bagira buri mwaka, ari wo Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Umwaka ushize, abantu bangana na 19.241.252 baje kwizihiza uwo munsi mukuru. Abahamya biringiye ko Urwibutso rwo muri uyu mwaka ruzitabirwa n’abantu benshi kurusha abaje mu myaka yashize. Uwo munsi w’Urwibutso uzaba kuwa mbere tariki ya 14 Mata, izuba rirenze.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru i New York yagize ati “twiringiye tudashidikanya ko abazifatanya natwe muri uwo munsi w’Urwibutso bizabashimisha kandi bikabagirira akamaro. Ni yo mpamvu turimo gukora uko dushoboye kose ngo dutumirire abantu benshi kuza muri uwo muhango wera.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000