Soma ibirimo

25 GASHYANTARE 2016
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose batumiye abantu ngo baze mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose batumiye abantu ngo baze mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Muri uwo muhango tuzumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya.

NEW YORK—Kuwa gatandatu, itariki ya 27 Gashyantare, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose batangiye gahunda yo gutumirira abantu kuza mu munsi mukuru w’ingenzi bagira buri mwaka wo kwibuka urupfu rwa Kristo, uzaba ku itariki ya 23 Werurwe. David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru i New York, yaravuze ati “muri uwo muhango hazatangwa disikuru isobanura ko nubwo Yesu amaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri apfuye, urupfu rwe rudufitiye akamaro muri iki gihe. Nanone izasobanura ukuntu urupfu rwe rutuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza. Twifuza ko abantu benshi bishoboka baza muri uwo muhango kugira ngo bumve inyigisho ziva ku Mana zizatangwa uwo munsi.”

Muri iyo gahunda yo gutumira abantu, Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni umunani bo hirya no hino ku isi bazatumira abaturanyi babo muri uwo muhango. Umwaka ushize, abantu bagera hafi kuri miriyoni 20 baje muri uwo muhango.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000