Soma ibirimo

15 GICURASI 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova azabera hirya no hino ku isi

Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova azabera hirya no hino ku isi

NEW YORK—Abahamya ba Yehova batangaje ko mu migi itandukanye yo hirya no hino ku isi hazabera amakoraniro mpuzamahanga y’iminsi itatu, azatangira muri Kamena 2014 akazakomeza kugeza muri Mutarama 2015. Ayo makoraniro azatangirira muri Amerika akomereze mu Budage, mu Bugiriki, mu Bwongereza, muri Ekwateri, muri Koreya y’Epfo, muri Megizike, muri Ositaraliya no muri Zimbabwe. Ayo makoraniro mpuzamahanga azabera mu gihe kimwe n’amakoraniro y’iminsi itatu, Abahamya ba Yehova bagira buri mwaka abera ahantu hato.

Amakoraniro mpuzamahanga azatangirira i Ford Field muri Detroit, muri leta ya Michigan muri Amerika, ku itariki ya 6 Kamena 2014. Biteganyijwe ko hazaza abantu 45.500, hakubiyemo n’abagera ku 2.500 bazaba baturutse mu bindi bihugu.

Ayo makoraniro mpuzamahanga azazamo abantu baturutse mu bindi bihugu, ndetse hari n’azaba arimo abamisiyonari bakorera mu bindi bihugu. J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru cyabo kiri i Brooklyn, muri leta ya New York, yagize ati “amakoraniro mpuzamahanga tugira aba ashishikaje kandi kuyajyamo biba ari ibirori. Muri ayo makoraniro tuzaba turi kumwe n’imiryango yacu n’incuti zacu kandi dutekereza ko abazifatanya natwe na bo bizabashimisha. Ayo makoraniro azaba yihariye pe!”

Ayo makoraniro azaba afite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana.” Umuvandimwe Brown yavuze ko “ayo makoraniro azibanda ku mutwe rusange wa Bibiliya, ari wo Bwami bw’Imana. Nanone azibanda ku nyigisho ebyiri z’ingenzi imyizerere y’Abahamya ba Yehova ishingiyeho. Iya mbere, ni uko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu mwaka wa 1914, naho iya kabiri ni ivuga ko Yesu Kristo ari Umwami w’ubwo Bwami. Mu by’ukuri, iryo koraniro rizaba rigaragaza ko Ubwami bw’Imana bumaze imyaka ijana butegeka.”

Abahamya barimo gutegura gahunda izakorwa ku isi hose yo gutumirira abantu kujya aho iryo koraniro rizabera mu gace k’iwabo. Nk’uko bigenda no mu yandi materaniro yose y’Abahamya, kwinjira bizaba ari ubuntu kandi nta maturo azakwa.

Amatariki nyayo ayo makoraniro afite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana” azeberaho n’aho azabera, biboneka ku rubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org. Abanyamakuru bashobora kubaza ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bikabamenyesha uwo babaza amakuru ajyanye n’iryo koraniro cyangwa bikabamenyesha andi makuru bakeneye.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000