Soma ibirimo

1 GICURASI 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova yo mu mwaka wa 2018 azatangira muri Gicurasi

Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova yo mu mwaka wa 2018 azatangira muri Gicurasi

NEW YORK​—Amakoraniro ngarukamwaka y’Abahamya ba Yehova azatangira ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018. Ayo makoraniro afite insanganyamatsiko igira iti “Gira ubutwari!” Mbere y’uko ayo makoraniro atangira, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bazakora gahunda yo gutumirira abantu bose kuzaza kwifatanya na bo muri ayo makoraniro. Ayo makoraniro azabera mu bihugu 180 kandi kwinjira ni ubuntu.

Mu minsi itatu ayo makoraniro azamara, hazatangwa ibiganiro bigera kuri 54, birimo za disikuru, darame zishingiye kuri Bibiliya, videwo ngufi n’ibindi. Nanone, ku munsi wa nyuma w’ayo makoraniro hazerekanwa firimi ivuga ngo Inkuru ya Yona itwigisha kugira ubutwari n’imbabazi. Buri munsi, mbere yo gutangira ikiciro cya mu gitondo n’icya nyuma ya saa sita, hazajya habanza herekanwe umuzika wihariye ujyanye n’amashusho.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize ati: “Iyo urebye ibivugwa mu makuru muri iki gihe, wibonera ko abantu bose batewe ubwoba n’ibiba muri iki gihe kurusha uko byahoze mu myaka yashize. Guhangana n’ibyo bintu bisaba kugira ubutwari. Buri wese aratumiwe mu ikoraniro ryo muri uyu mwaka, kugira ngo yumve inama zo muri Bibiliya zamufasha kumenya uko yagira ubutwari.”

Igihe n’aho ayo makoraniro yose azabera, wabisanga ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova ari rwo jw.org.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000