Soma ibirimo

(Ibumoso) Gusukura aho abantu bakunze gukora haba mu ngo zacu no ku Nzu y’Ubwami byadufasha kwirinda iyo ndwara; (Hagati) Mu duce twagezemo icyo cyorezo, ababwiriza babwiriza bakoresheje terefoni; (Iburyo) Bitewe n’imimerere ya buri gihugu, abasaza baha ababwiriza amateraniro yafashwe videwo

3 WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amakuru mashya y’icyorezo cya Koronavirusi n’icyo twakora ngo tukirinde

Amakuru mashya y’icyorezo cya Koronavirusi n’icyo twakora ngo tukirinde

Ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kirimo kirakurikiranira hafi iby’icyorezo cya Koronavirusi (nanone kizwi nka COVID-19). Tuzi ko Bibiliya yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka, ibyorezo by’indwara byari kwiyongera (Luka 21:11). Iyo hadutse icyorezo k’indwara, ni byiza gufata ingamba z’uko twakirinda tukarinda n’abandi.—Imigani 22:3.

Hari abibaza uko abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce icyo cyorezo cyagezemo bamerewe. Icyo cyorezo cyatumye ibiro by’ishami n’amatorero yo mu Butaliyani, mu Buyapani, Koreya y’Epfo no mu bindi bihugu agira ibyo ahindura. Hari ibiro by’ishami bimwe na bimwe byahagaritse gahunda zo gusurwa. Mu bindi bihugu ho, abayobozi ba leta bahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi bituma ibiro by’ishami bihagarika amakoraniro. Nanone mu duce tumwe na tumwe, hari amatorero yahinduye uburyo bwo kubwiriza na gahunda z’amateraniro. Nubwo bimeze bityo ariko, abavandimwe na bashiki bacu bakomeje guhumurizanya kandi buri wese agatera inkunga mugenzi we.—Yuda 20, 21.

Abavandimwe bacu babonye ko aya mahame akurikira yagiye abagirira akamaro. Ingingo zikurikira zishobora kugufasha wowe n’umuryango wawe, mu gihe icyo cyorezo cyaba kigeze mu gace utuyemo.

  • Ntugakabye guhangayika. Nubwo ari ngombwa gufata ingamba zishyize mu gaciro zo kwirinda icyo cyorezo, ntidukwiriye guhahamuka.—Imigani 14:15; Yesaya 30:15.

  • Jya ukurikiza amabwiriza atangwa n’abayobozi. Incuro nyinshi, abayobozi bashyiraho amabwiriza kandi bakagira ibyo babuza abantu bagamije kubarinda. Ni byiza kumenya amabwiriza atangwa n’abayobozi kandi ukuyakurikiza.—Abaroma 13:1.

  • Jya ugira isuku. Ni iby’ingenzi gukaraba intoki buri gihe, ukoresheje amazi n’isabune cyangwa arukoro yabigenewe. Tugomba guhora dusukura ahantu abantu bakunze gukora, haba mu ngo zacu no ku Nzu y’Ubwami. Nanone kandi abahanga mu by’ubuvuzi, batugira inama yo kwirinda gusuhuzanya duhana ibiganza kuko byatuma icyo cyorezo kirushaho gukwirakwira. Ku birebana na Koronavirusi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryatanze andi mabwiriza.

  • Jya ugaragariza abandi urukundo. Nubwo tuzi ko kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza ari iby’ingenzi, niba urwaye byaba byiza ugumye mu rugo kugira ngo utanduza abandi. Ibyo bizagaragaza ko ukunda abandi kandi ko wifuza kubarinda, baba abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bantu batari Abahamya.—Matayo 22:39.

  • Jya ukurikiza amabwiriza atangwa n’itorero. Mu bice birimo icyo cyorezo, bishobora kuba ngombwa ko ibiro by’ishami biba bihagaritse amateraniro, amakoraniro n’ibindi bikorwa bya gikristo. Ibyo ni ko bimeze ku bihugu iyo virusi yibasiye kurusha ibindi urugero nko mu Butaliyani, mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo. Bitewe n’imimerere ya buri gihugu, abasaza bakora uko bashoboye ku buryo ababwiriza babona amateraniro yafashwe amajwi bakaba bayakurikirana bari mu ngo zabo. Ababwiriza babwiriza bakoresheje terefoni, ubutumwa bugufi, interineti cyangwa amabaruwa.