Soma ibirimo

11 UKWAKIRA 2013
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya nshya ivuguruye yitwa BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya

Bibiliya nshya ivuguruye yitwa BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya

Mu nama idasanzwe yabaye ku itariki ya 5 Ukwakira 2013, Abahamya ba Yehova batangaje ko hasohotse BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, mu rurimi rw’icyongereza. Abahinduye iyo Bibiliya bazirikanye ko ururimi rugenda ruhinduka kandi ibyo byatumye imvugo zimwe na zimwe zikoreshwa muri Bibiliya bazihindura mu buryo bwumvikana, batuma umuntu ashobora kuyisoma mu buryo bworoshye kandi akayisobanukirwa bitamugoye. Nyuma yo gusuzuma ibindi bintu byanditswe mu mizingo yabonetse mu Nyanja y’Umunyu hamwe n’izindi nyandiko za kera zandikishijwe intoki, iyo Bibiliya yongewemo ahantu hatandatu haboneka izina ry’Imana. Aho ni mu Bacamanza 19:18; 1 Samweli 2:25; 6:3; 10:26; 23:14; 23:16. Ushobora kuvana iyo Bibiliya ku rubuga rwa www.pr418.com mu ifayili ya PDF ku buntu, cyangwa ukayibonaho mu buryo bwa elegitoroniki wifashishije porogaramu yabigenewe (JW Library).

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000