Soma ibirimo

28 WERURWE 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bagaragaje ko bunze ubumwe igihe bandikiraga abayobozi b’u Burusiya amabaruwa

Abahamya ba Yehova bagaragaje ko bunze ubumwe igihe bandikiraga abayobozi b’u Burusiya amabaruwa

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasabye Abahamya bo ku isi hose kwandikira abayobozi bakuru b’u Burusiya, babasaba kudahagarika umurimo wabo mu gihugu cy’u Burusiya. Nubwo tutamenya umubare nyawo w’amabaruwa yageze ku bayobozi b’u Burusiya, hari bamwe babonye ubutumwa bugaragaza ko amabaruwa yabo yakiriwe. Nubwo guverinoma y’u Burusiya yanze kwemera ibyo yasabwaga kandi igakoresha nabi ububasha bwayo, iyo gahunda yo kwandika amabaruwa yagaragaje ko Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bunze ubumwe. Nanone byatumye bagenzi bacu bo mu Burusiya bumva ko umuryango wose w’abavandimwe ubashyigikiye.—1 Petero 2:17.

Umwana wo muri Boliviya yandika ibaruwa.

Abahamya benshi bashyizeho imihati idasanzwe kugira ngo bifatanye muri iyo gahunda. Mu bihugu bimwe na bimwe, kohereza ibaruwa mu Burusiya birahenze. Abahamya bafite ubushobozi bagiye bafasha bagenzi babo bafite amikoro make, kugira ngo na bo bifatanye muri iyo gahunda. Hari n’aho abavandimwe boherezaga inshuti zabo zo mu bindi bihugu ayo mabaruwa, kuko ho kohereza amabaruwa bihendutse. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bahuriraga hamwe mu muryango cyangwa mu itorero, bakandika amabaruwa noneho bakayoherereza hamwe. Uretse kuba ibyo byaragabanyije igiciro cyo kohereza amabaruwa, byatumye abavandimwe barushaho kunga ubumwe kandi ibyo bintu ntibazigera babyibagirwa.

Hari n’aho abakozi b’iposita bashyigikiye iyo gahunda. Urugero, umuyobozi w’iposita wo mu mugi wa Barranquilla muri Kolombiya yaravuze ati: “Natangajwe cyane no kubona ukuntu mwunze ubumwe kandi mugahuriza hamwe, kugira ngo mufashe bagenzi banyu bo mu Burusiya. Ntekereza ko ibi biri kuba i Barranquilla biri kuba no mu yindi migi yo hirya no hino ku isi. Iyi gahunda irihariye rwose, nizeye ko izagira icyo igeraho.” Umuyobozi w’iposita yo mu mugi wa Anseong muri Koreya y’Epfo, yashyizeho ahantu hihariye Abahamya ba Yehova bazajya bakoresha bohereza amabaruwa kandi bakayohereza ku buntu.

Abagize itorero bo muri Gineya bahuriye hamwe ngo bandike amabaruwa.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, Yaroslav Sivulskiy yaravuze ati: “Igihe abavandimwe bo mu Burusiya bamenyaga ko Inteko Nyobozi yashyizeho iyo gahunda yo kwandika amabaruwa, bumvise ko atari bonyine, nubwo ibyo bitahindura umwanzuro w’urukiko.”

Mark Sanderson, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Iyo gahunda yo kwandika amabaruwa yagaragaje ko abagaragu ba Yehova twunze ubumwe. Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si, dukeneye kunga ubumwe kugira ngo tuzarokoke. Mu gihe tugitegereje uko Yehova azakemura ikibazo cyo mu Burusiya, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abavandimwe bacu. Nanone, tuzakomeza kwinginga Yehova, twiringiye ko azakomeza kubitaho mu buryo bwose.”—Zaburi 65:2.

 

Otirishiya

Boliviya

Bosiniya na Herizegovina

Danimarike

Ekwateri

U Budage

Gana

Gwatemala

Indoneziya

U Buyapani

Nepali

Rumaniya

Rwanda

Silovakiya

Esipanye

Siri Lanka

U Busuwisi

Tanzaniya

Zambiya