Soma ibirimo

1 KANAMA 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda y’Abahamya yo kwamamaza urubuga rwa JW.ORG ruboneka mu ndimi nyinshi kurusha izindi mbuga zose zo ku isi

Gahunda y’Abahamya yo kwamamaza urubuga rwa JW.ORG ruboneka mu ndimi nyinshi kurusha izindi mbuga zose zo ku isi

NEW YORK—Ku itariki ya 1 Kanama 2014, Abahamya ba Yehova batangiye gahunda igomba gukorwa ku isi hose yo gutanga inkuru y’Ubwami nshya ifite umutwe uvuga ngo “Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?” Bafite intego yo kumenyesha abantu urubuga rwabo rwemewe rwa jw.org. Urwo rubuga ruboneka mu ndimi zigera hafi kuri 500 kandi ruriho ibitabo ushobora gukuraho biri mu ndimi hafi 700. Rwose urubuga rwa jw.org ni rwo rubuga ruboneka mu ndimi nyinshi ku isi.

Buri munsi, abantu basaga miriyoni basura urubuga rwa jw.org. Kuri urwo rubuga haba hariho ingingo na videwo zirimo inama zafasha abantu b’ingeri zose kandi bakuriye mu mimerere itandukanye. Nutunga kamera yawe kuri kode QR iboneka kuri ya nkuru y’Ubwami nshya, uzahita ubona imwe muri izo videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” Iyo videwo igaragaza akamaro ko kwiga Bibiliya yifashishije amashusho n’ibintu biba mu buzima bwa buri munsi. Ubu iboneka mu ndimi zisaga 450 kandi kuva yajya ku rubuga ku itariki ya 18 Ugushyingo 2013, abantu bamaze kuyikura kuri urwo rubuga incuro zigera hafi kuri miriyoni 4.

J. R. Brow, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru i Brooklyn, muri leta ya New York, yagize ati “iyi gahunda iradushishikaje cyane. Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni umunani, kandi bose bazabwira bagenzi babo iby’urwo rubuga. Rwose iyi gahunda yo gutangaza urubuga rwa jw.org ni yo gahunda ikomeye kuruta izindi zose twagize.”

Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yagize ati “kuva urubuga rwa jw.org rwatangizwa mu myaka ibiri ishize, abantu bo hirya no hino ku isi basanze ruriho amakuru y’ingenzi cyane. Ushobora kureberaho videwo zafasha abana bawe, gusomeraho ingingo zafasha umuryango wawe no gusomeraho Bibiliya. Twifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose bakoresha urubuga rwa jw.org kandi iyo ni na yo mpamvu twatangije iyi gahunda yo kurwamamaza.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000