Soma ibirimo

6 WERURWE 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya barimo gutumira abantu mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka urupfu rwa Kristo

Abahamya barimo gutumira abantu mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka urupfu rwa Kristo

Ku itariki ya 3 Werurwe 2018, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose, batangiye gutumira abantu mu birori byo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, nanone ryitwa Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ku itariki ya 31 Werurwe, Abahamya bo mu bihugu 240 bazateranira hamwe muri uwo muhango w’ingenzi uba buri mwaka. Nanone kandi abantu bose batumiriwe kuzaza kumva ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, kizatangwa mu cyumweru gitangira ku itariki ya 19 Werurwe. Icyo kiganiro kizaba gifite umutwe uvuga ngo: “Mu by’ukuri Yesu Kristo ni nde?”

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yagize ati: “Urwibutso rwo mu mwaka wa 2017, rwitabiriwe n’abantu basaga miriyoni 20, kandi abagera kuri miriyoni 12 muri bo, ntibari Abahamya. Biragaragara ko uyu muhango w’ingenzi tugira buri mwaka, ufitiye akamaro Abahamya ba Yehova n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni baba batumiwe. Intego yacu ni uko abaturanyi bacu bose babona ubutumire, bakajya muri uwo muhango ahantu habanogeye.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Urwego Rushinzwe Amakuru, +1-845-524-3000