Soma ibirimo

20 WERURWE 2014
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yarapfuye

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yarapfuye

NEW YORK—Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro gikuru i Brooklyn, New York, yapfuye kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe, afite imyaka 79.

Umuvandimwe Pierce yakoze muri komite zitandukanye zigenzura ibikorwa by’Abahamya n’umurimo bakora wo kwigisha Bibiliya ku isi hose. Inshingano yari afite zamusabaga gukora ingendo nyinshi, kandi yakoreshaga ubwo buryo yabaga abonye agatera inkunga Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Nubwo yabaga afite akazi kenshi, abantu bamuziho ko atigeraga na rimwe abura umwanya wo gutega amatwi abakeneye ubufasha no kubagira inama, kandi inseko ye isusurutsa no kuba yari azi gutera urwenya byatumaga abantu bumva bamwisanzuyeho. Abamuzi neza bavuga ko abantu bakuriye mu mimerere itandukanye no mu mico itandukanye bose bamwisanzuragaho. Muri disikuru umuvandimwe Pierce yatanze mu muhango wo guha impamyabumenyi Abahamya ba Yehova bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, yabagiriye inama nziza na we ubwe yakundaga gukurikiza agira ati “ntimukajenjeke ku bihereranye n’amahame akiranuka, ariko kandi mujye mushyira mu gaciro. Ntimugasuzugure abantu bo mu mafasi yanyu ngo ni uko umuco wabo utandukanye n’uwanyu.”

Guy Hollis Pierce yavukiye i Auburn muri leta ya Kaliforuniya, ku itariki ya 6 Ugushyingo 1934. Yabatijwe ku itariki ya 14 Kanama 1955, afite imyaka 20. Ku itariki ya 30 Gicurasi 1977 yashyingiranywe na mugenzi we w’Umuhamya witwa Penelope (Penny) Wong, bafatanya kurera abana babo. Umuvandimwe Pierce n’umugore we babaye ababwiriza bamara igihe kinini mu murimo wo kwigisha Bibiliya (abo twita abapayiniya b’igihe cyose). Nyuma yaho babaye abagenzuzi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova yo hirya no hino muri Amerika, bagatera inkunga yo mu buryo bw’umwuka abandi babwiriza bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza n’abandi bagize amatorero basuraga. Mu mwaka wa 1997, Pierce n’umugore we batumiriwe gukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Amerika. Ku itariki ya 2 Ukwakira 1999 hatanzwe itangazo rivuga ko umuvandimwe Pierce abaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi.

Umuvandimwe Pierce ni we wari uhagarariye inama ngarukamwaka ya 129 ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, yabaye ku itariki ya 5 n’iya 6 Ukwakira 2013. Icyo gihe abantu bagera kuri 1.413.676 bo mu bihugu 31 bakurikiranye uwo muhango, bamwe bakaba bari bahibereye abandi bawukurikiranira kuri videwo yo kuri interineti. Dukurikije uko urubuga rwemewe rw’Abahamya rubivuga, ayo ni yo materaniro yakurikiranywe n’Abahamya ba Yehova benshi kurusha andi.

Umuvandimwe Pierce asize umugore we Penny, abana batandatu, abuzukuru n’abuzukuruza. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi ntibazigera bamwibagirwa kuko yabafataga nk’umuryango we.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na bagenzi be bagize Inteko Nyobozi, bagize icyo bavuga ku “kwizera gukomeye yari afite n’ukuntu yizirikaga ku mategeko ya Yehova n’amahame ye,” bagira bati “ntituzigera twibagirwa ishyaka n’ukwizera yagaragaje mu buzima bwe hano ku isi, kandi bizakomeza kudutera inkunga no mu myaka iri imbere.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000