Soma ibirimo

29 UGUSHYINGO 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abasirikare bo mu Burusiya bagabye ibitero mu ngo umunani z’Abahamya ba Yehova bo muri Crimée

Abasirikare bo mu Burusiya bagabye ibitero mu ngo umunani z’Abahamya ba Yehova bo muri Crimée

Ku mugoroba wo ku wa Kane, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018, abasirikare 200 bo mu Rwego Rushinzwe Ubutasi rw’u Burusiya bigabije ingo z’Abahamya ba Yehova bo muri Crimée.

Ibyo abo basirikare bari bipfutse mu maso bakoze, byakuye umutima abo Bahamya ku buryo babiri muri bo bahise bagira ikibazo cy’umutima maze bajyanwa kwa muganga. Tubabajwe no kubamenyesha ko hari na mushiki wacu wari utwite maze inda ihita ivamo.

Icyo gihe, abasirikare bagiriye nabi Umuhamya ugeze mu za bukuru witwa Aleksandr Ursu akaba afite imyaka 78. Bamusunikiye ku rukuta, bamukubita hasi maze bamwambika amapingu. Nanone porisi yahase ibibazo abandi Bahamya benshi.

Kugeza ubu, Umuhamya witwa Sergey Filatov (uri ku ifoto iri iburyo) ni we wenyine ufite icyo ashinjwa. Abayobozi bamushinje kwica itegeko riri mu ngingo ya 282.2, igika cya 1, mu mategeko ahana ibyaha yo mu Burusiya kandi u Burusiya bwategetse ko ayo mategeko akurikizwa ku mwigimbakirwa wa Crimée. Uwo mugabo w’imyaka 47 ufite abana bane, ni we Muhamya wa mbere wo muri Crimée ushinjwa icyaha hakurikijwe itegeko ryo mu Burusiya rirwanya ibikorwa by’ubutagondwa.

Nubwo ibyo bitero n’ibyo bitotezo bihangayikishije abavandimwe bacu, twiringiye Yehova dufite ubutwari kandi twizeye ko azadukomeza muri iyi minsi ya nyuma yuzuyemo ibitotezo.—Yesaya 41:10.