Soma ibirimo

4 GICURASI 2016
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bazibanda ku budahemuka mu makoraniro yo mu mwaka wa 2016

Abahamya ba Yehova bazibanda ku budahemuka mu makoraniro yo mu mwaka wa 2016

NEW YORK—Abahamya ba Yehova barimo baratumira abantu bose mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2016, rifite umutwe uvuga ngo “Komeza kubera Yehova indahemuka.” Ayo makoraniro azatangira kuwa gatanu tariki ya 20 Gicurasi muri Amerika, no hirya no hino ku isi.

Iyo porogaramu izamara iminsi itatu, izaba irimo disikuru 49 kandi zose zizaba zivuga ku “budahemuka.” Ikindi nanone, Abahamya bateguye videwo 35 na filimi ebyiri ndende zizerekanwa kuwa gatandatu no ku cyumweru. Buri munsi, icyiciro cya mbera ya saa sita n’icya nyuma ya saa sita, bizajya bibimburirwa na videwo z’umuzika zateguriwe iryo koraniro.

Abahamya bazatanga impapuro zo gutumirira abantu kuza muri iryo koraniro nk’uko babigenje mu myaka yashize. Amatariki n’ahantu buri koraniro rizabera biri ku rubuga rwacu rwemewe rwa jw.org/rw. Abanyamakuru bifuza ayandi makuru, bashora kuyabaza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bibegereye, ndetse banashatse babona amazina y’uwo babaza amakuru ku birebana n’iryo koraniro.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku biro bikuru byabo by’i Brooklyn muri New York yagize ati “twemera tudashidikanya ko ubudahemuka bugira uruhare rukomeye mu mishyikirano y’abantu. Ikoraniro ry’uyu mwaka rizaba ririmo inyigisho zafasha abantu kugirana imishyikirano myiza n’incuti, abagize umuryango, kandi ryibande by’umwihariko ku mishyikirano bagirana n’Imana. Twizeye ko abazaza bose, bazishimira iyo porogaramu.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000