Soma ibirimo

30 MATA 2015
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova batangiye kwamamaza amakoraniro y’iminsi itatu azatangira muri Gicurasi 2015

Abahamya ba Yehova batangiye kwamamaza amakoraniro y’iminsi itatu azatangira muri Gicurasi 2015

NEW YORK—Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazatangira amakoraniro y’iminsi itatu ku itariki ya 22 Gicurasi 2015. Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2015 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu” rizakomeza kubera hirya no hino ku isi kugeza muri Mutarama 2016. Abahamya bo mu gace buri koraniro rizaberamo bazamara ibyumweru bitatu batumirira abantu kuza muri iryo koraniro.

J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro cyabo gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York yaravuze ati “umutwe w’ikoraniro ryo muri uyu mwaka ugaragaza ko Yesu Kristo ari umuntu uzwi ku isi hose kandi wabereye icyitegererezo abantu b’ingeri zose, bakurikiye mu mimerere itandukanye kandi bafite imico itandukanye. Twizeye ko abazaza muri iryo koraniro bazishimira kumenya ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu. Ikoraniro ry’uyu mwaka rizaba ririmo ibiganiro bishishikaje na videwo zishimishije zigaragaza akamaro ko kwigana Yesu mu mibereho yacu ya buri munsi.”

Igihe n’aho iryo koraniro ryo mu mwaka wa 2015 rifite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu” rizabera, wabisanga ku rubuga rw’Abahamya rwa jw.org. Abanyamakuru bashobora guhamagara ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bibegereye niba bifuza ibindi bisobanuro, urugero nk’izina ry’umuntu ushinzwe kuvugana n’abanyamakuru bifuza gutangaza iby’iryo koraniro.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000