Soma ibirimo

8 NYAKANGA 2013
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Imyuzure mu Burayi bwo Hagati

Imyuzure mu Burayi bwo Hagati

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, imvura ikaze yibasiye u Burayi bwo hagati iteza imyuzure muri Otirishiya, Repubulika ya Tchèque, u Budage, Hongiriya, Silovakiya n’u Busuwisi. Iyo myuzure yahitanye abantu nibura 20 abagera ku 100.000 barahungishwa bavanwa muri ako karere. Raporo za vuba aha zigaragaza ko nta Muhamya wahitanywe n’uwo mwuzure cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora, Abahamya bagera ku 100 bo mu Budage n’imiryango igera ku icumi yo muri Repubulika ya Tchèque, bavanywe mu mazu yabo. Abahamya bavanywe mu byabo bacumbikiwe na bene wabo cyangwa Abahamya bagenzi babo bo muri ako gace. Hasenyutse Inzu y’Ubwami yo mu Budage n’indi yo muri Otirishiya. Abasaza b’Abahamya bo muri ako gace bakoze gahunda yo gutabara abibasiwe n’ayo makuba, babaha imfashanyo kandi barabahumuriza.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110

Muri Silovakiya: Rastislav Eliaš, tel. +421 2 49107611