Soma ibirimo

24 NZERI 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yayogoje ibintu

Inkubi y’umuyaga yayogoje ibintu

Mu minsi yashize, inkubi y’umuyaga yiswe Mangkhut yibasiye uduce two mu burengerazuba bw’inyanja ya Pasifika n’uturi hafi y’inyanja iri mu magepfo y’u Bushinwa. Izi raporo tugiye kubagezaho zaturutse ku biro by’ishami byafashije abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’ibyo biza.

Mikoroneziya: Ku itariki ya 10 Nzeri 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Mangkhut yibasiye agace kitwa Roka kari mu majyaruguru y’ibirwa bya Mariana. Iyo ni yo nkubi y’umuyaga ikaze yibasiye ako gace kuva muri 2002. Tunejejwe no kubamenyesha ko nta Muhamya n’umwe wakomeretse kandi nta n’Inzu y’Ubwami yangiritse. Icyakora, hari Umuhamya umwe wabaye yimutse igihe gito mu gihe inzu ye yari irimo isanwa. Umugenzuzi w’akarere yasuye Abahamya batuye kuri icyo kirwa kugira ngo abahumurize.

Filipine: Ku itariki ya 15 Nzeri 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Mangkhut yateje inkangu mu gace ka Baggao kari mu ntara ya Cagayan muri Filipine. Muri uyu mwaka iyo ni yo nkubi y’umuyaga ikaze yibasiye Filipine kuko yahitanye abantu bagera kuri 81.

Ikibabaje ni uko iyo nkubi y’umuyaga yahitanye mushiki wacu wo mu gace ka Benguet kandi n’abavandimwe bane barakomereka. Raporo zatanzwe zigaragaza ko hari ingo z’abavandimwe zigera kuri 938 zangiritse, hamwe n’andi mazu agera kuri 15 yasenyutse burundu. Nanone Amazu y’Ubwami agera kuri 28 yarangiritse kandi hari imwe muri yo yagwiriwe n’inkangu. Komite enye Zishinzwe Ubutabazi ziri i Baguio, i Cauayan, i Laoag n’i Tuguegarao zirimo gukorana kugira ngo zite ku byo abavandimwe na bashiki bacu bagwiririwe n’ibiza bakeneye mu buryo bw’umubiri kandi bakabahumuriza. Mu minsi iri imbere, umwe mu bagize Inteko Nyobozi azajya gusura abo bavandimwe na bashiki bacu kugira ngo abahumurize.

Hong Kong: Ku itariki ya 16 Nzeri 2018, inkubi y’umuyaga yitwa Mangkhut yibasiye Hong Kong. Iyo nkubi y’umuyaga yangije amazu yo ku biro by’ishami hamwe n’inzu abagize umuryango wa Beteli babagamo. Nanone hari amazu abiri y’Abahamya yangiritse cyane. Imwe yagwiriwe n’igiti na ho indi igisenge gitwarwa n’umuyaga. Hari n’andi mazu yangijwe n’amazi. Komite Ishinzwe Ubutabazi yo muri Hong Kong irimo kwita ku byo abavandimwe bagwiririwe n’ibyo biza bakeneye.

Dukomeje kuzirikana abavandimwe na bashiki bacu batakaje ibyabo bitewe n’iyo nkubi y’umuyaga yitwa Mangkhut kandi rwose dusenga tubasabira. Twishimira kumenya ko abo bavandimwe na bashiki bacu barimo bahabwa ibyo bakeneye nubwo bahanganye n’ibibazo. Kuba turi mu muryango w’abavandimwe wunze ubumwe ni umugisha uturuka kuri Yehova rwose.—Imigani 17:17.