Soma ibirimo

24 MUTARAMA 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Kenneth Cook yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi

Kenneth Cook yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi

Mu gitondo cyo Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018, abagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyo muri Kanada, batangarijwe ko Kenneth Cook yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Mbere y’uko ajya mu Nteko Nyobozi, yafashaga muri Komite Ishinzwe Ubwanditsi.

Umuvandimwe Cook yatangiye umurimo w’ubupayiniya ku itariki ya 1 Nzeri 1982, atangira gukora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 12 Ukwakira 1984. Ubu Inteko Nyobozi igizwe n’abavandimwe basutsweho umwuka umunani.

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha imigisha Inteko Nyobozi mu nshingano ifite zo kugenzura imirimo ikorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose.—1 Abatesalonike 5:12, 13

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000