Soma ibirimo

27 NZERI 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Martin Boor yagizwe umwere nyuma y’imyaka 90 ahamijwe icyaha

Martin Boor yagizwe umwere nyuma y’imyaka 90 ahamijwe icyaha

Ku itariki ya 18 Nzeri 2015, urukiko rwo muri Silovakiya rwagize umwere Martin Boor wari warahamijwe icyaha azira ko umutimanama we utamwemereraga kujya mu gisirikare. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’imyaka 90 umuvandimwe Martin ahamijwe icyaha. Muri Silovakiya, uwo ni wo mwanzuro wo guhanaguraho umuntu icyaha wafashwe hashize igihe kirekire cyane agihamijwe.

Yafunzwe azira kugaragaza ubutwari

Ifoto ya Martin Boor igihe yafungwaga.

Mu mwaka wa 1920, ni bwo Martin yabaye umwe mu Bigishwa ba Bibiliya nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, akaba yari afite imyaka 17. Mu Kwakira 1924, yahamagajwe mu gisirikare. Imyizerere ye yatumye yanga kwifatanya mu mirimo iyo ari yo yose ya gisirikare, cyangwa kurahira indahiro ya gisirikare. Ibyo byatumye abayobozi batekereza ko arwaye mu mutwe bategeka ko ajya gusuzumwa kwa muganga. Abaganga basanze nta kibazo umuvandimwe Martin afite, bavuga ko “ibyo yizera nta ho bihuriye n’uburwayi bwo mu mutwe.”

Ibyo byatumye ku itariki ya 2 Mata 1925, urukiko rufata umwanzuro w’uko kuba Martin yaranze kujya mu gisirikare ari icyaha gikomeye. Nubwo yari akiri muto kandi yarashatse, urukiko rwamukatiye igifungo k’imyaka ibiri kandi rumushyiririraho ibihano bikaze nko gufungirwa ahantu ha wenyine no kutagaburirwa uko bikwiriye ari muri gereza. Icyakora, nta bwo Martin yarangije igifungo ke. Ku itariki ya 13 Kanama 1926 yarafunguwe kubera ko yari yaritwaye neza mu gihano.

Umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi watumye Martin arenganurwa

Umuvandimwe Martin yapfuye ku itariki ya 7 Mutarama 1985. Mu mwaka wa 2004, abagize umuryango we bari barabanje gusaba ko umwanzuro yari yarafatiwe uteshwa agaciro, ariko ikifuzo cyabo nticyubahirijwe. Nyuma y’imyaka irindwi, basabye Urukiko rwa Bratislava I kongera gusuzuma icyo kibazo kubera ko mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwari rwaravuze ko uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bugomba kubahirizwa. Icyakora, nubwo uwo muryango wari wagaragaje impamvu zose zishingiye ku mategeko zo kurenganura Martin, nta cyo byagezeho kubera ko inkiko zo hasi zitigeze zifata umwanzuro. Igihe hasubirwagamo urubanza rw’undi muntu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, ni bwo ibintu byatangiye guhinduka.

Umwanzuro ukomeye wafashwe mu rubanza rwa Vajda

Imrich Vajda na we ni Umuhamya wa Yehova wanze kujya mu gisirikare nk’uko byagenze kuri Martin Boor. Yafunzwe mu mwaka wa 1959 n’uwa 1961 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Ku itariki ya 13 Werurwe 2014, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga ryo muri Silovakiya, rushingiye ku ngingo yo mu itegeko No. 119/1990 Coll. rwavuze ko adahamwa n’icyaha. Iryo tegeko ryashyizweho kugira ngo rirenganure abantu barenganyijwe n’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Mu rubanza rwa Imrich Vajda, ni bwo bwa mbere urwo rukiko rwagaragaje uko Silovakiya igomba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Uburayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya, ikabikora izirikana ko guha imbabazi umuntu wahamijwe icyaha azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, ari ibintu bihuje n’amategeko.

Uwo mwanzuro wa Vajda wabaye imbarutso yo kongera gusaba Urukiko rwa Bratislava I gusuzuma ikibazo cya Martin Boor rukamuhanaguraho icyaha yari yarahamijwe. Ku itariki ya 18 Nzeri 2015, urukiko rwemeye gusuzuma icyo kibazo maze ruhindura umwanzuro wari warafashwe mbere. Ni yo mpamvu nubwo uwo mwanzuro wari umaze imyaka 90 ufashwe, kandi na Martin Boor akaba yari amaze imyaka 30 apfuye, yahanaguweho ibyaha byose yari yarahamijwe.

Umwanzuro Urukiko rw’Uburayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe mu rubanza rwa Bayatyan hamwe n’umwanzuro w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga mu rubanza rwa Vajda, yatumye Abahamya barenganurwa. Kugeza ubu, inkiko zo muri Silovakiya zimaze guhanaguraho ibyaha Abahamya ba Yehova bagera kuri 51. Abenshi ni abafunzwe hagati y’umwaka wa 1948 n’uwa 1989.